Ruhango: Hafashwe ingamba zo guhangana n’abana b’inzererezi

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko bumaze gufata ingamba zo gukumira abana bava mi miryango yabo bagahitamo kwandagara mu mihanda.

Izi ngamba ubuyobozi bw’akarere bumaze kuzifata nyuma yaho bimaze kugaragara ko hari umubare munini w’abana bakomeje guta amashuri n’imiryango yabo bakajya kwibera mu buzima bwo mu mihanda.

Zimwe mu ngamba zimaze gufatwa harimo; kwegera ababyeyi bagakangurirwa kwita ku nshingano za kibyeyi barera abana babo, gushaka imiryango yakira abana badafite ababyeyi ndetse no guhuriza abana bafite imyitwarire idakwiye mu kigo ngororamuco giherereye mu murenge wa Bweramana muri aka karere ka Ruhango.

Kuba umubare w’abana bagana mu mihanda ujyenda wiyongera, biterwa n’amakimbirane abera mu ngo; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugeni Jolie Germaine.

Aba bana bataye imiryango yabo batunzwe no gusabiriza.
Aba bana bataye imiryango yabo batunzwe no gusabiriza.

Bamwe mu bana bibera mu mihanda bazwi kwizina rya “Mayibobo” bavuga ko akenshi bata ingo z’iwabo kubera ko baba bafashwe nabi n’ababyeyi babo, abandi bakabura uko biga, bagahitamo kwishakira imibereho.

Abenshi muri aba bana babeshejweho no gutoragura ibyuma bishaje bakajya kubigurisha, abandi basabiriza ndetse bamwe ugasanga bishora mu bujura.

Ubuyobozi by’akarere ka Ruhango bwemeza ko ku bufatanye n’ababyeyi b’aba bana, bishoboka ko aba bana basubizwa mu miryango yabo ndetse n’abaganaga mu mihanda bakagabanuka.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka