Ruhango: Gukunda ukuri nibyo bizatuma Abanyarwanda bakomeza kugera ku butwari

Kimwe n’ahandi mu gihugu, akarere ka Ruhango nako kizihije umunsi mukuri w’intwari,tariki 01/02/2013, aho abaturage basabwe kuba abanyakuri kuko ariko shingiro ry’ubutwari.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier , yavuze ko igihe cyose umuntu atarangwa n’ukuri ahubwo agahora agaragara mu bikorwa by’ubugwari nko kwiba, kunywa ibiyobyabwenge, n’ibindi bibi, ngo ntashobora kuzigira aba intwari na rimwe.

Urubyiruko rwasabwe guharanira ubutwari.
Urubyiruko rwasabwe guharanira ubutwari.

Uyu muyobozi yasabye abatuye akarere ka Ruhango kugaragara mu bikorwa bigaragaza ukuri bagamije guharanira gutera ikirenge mu bikorwa by’intwari.

Abanyaruhango bijihije umunsi w’intwari kimwe n’abandi banyarwanda, ariko kuri bo bikaba umwihariko kuko bibuka cyane Michel Rwagasore washyizwe mu ntwari kubera ibikorwa bye.

Aba baturage bamwibuka cyane kuko Rwagasore ari intwari ikomoka mu karere ka Ruhango ahitwa Gitisi ubu habarirwa mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango.

Abayobozi batandukanye basabye abaturage kurangwa n'ukuri.
Abayobozi batandukanye basabye abaturage kurangwa n’ukuri.

Uretse umyobozi w’akarere ka Ruhango, abandi bagiye bafata ijambo nabo bagiye bashimangira ibikorwa by’intwari basaba abaturage cyane cyane urubyiruko guharanira kuba intwari.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka