Ruhango: Buri we se arasabwa kugira uruhare mu kwezi kw’imiyoborere

Abaturage b’akarere ka Ruhango barasabwa gukomeza kwimakazi gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, baharanira ko ukwezi kw’imiyoborere kwasiga buri wese agize uruhare rugaragara mu bumwe n’ubwiyunge.

Ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere myiza mu Murenge wa Bweramana, tariki ya 22 Nzeri 2014, Umuyobozi w’Akarere Mbabazi Francois Xavier yibukije abaturage ko ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ari igihe cyagenwe n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu ngo hazirikanwe amahame y’imiyoborere myiza.

Amwe muri ayo mahame akaba ari ukugira uruhare mu kwikemurira ibibazo no kugira uruhare muri gahunda zose za Leta.

Umuyobozi w’akarere yasabye abaturage guharanira kwimakaza imiyoborere myiza, kandi uruhare rwa buri wese rukagaragara. Aha yanagarutse no ku ruhare rw’abafatanyabikorwa muri gahunda zigamije iterambere n’imibereho myiza by’abaturage.

Umuyobozi w'akarere ka Ruhango asaba abaturage kugira uruhare mu kwezi kw'imiyoborere.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango asaba abaturage kugira uruhare mu kwezi kw’imiyoborere.

Yagize ati “ubufatanye bw’abayobozi n’abayoborwa ndetse n’abafatanyabikorwa ni ngombwa kugirango himakazwe imiyoborere myiza bityo iterambere rigerweho mu buryo burambye”.

Umuyobozi yagaragaje bimwe mu bikorwa bizitabwaho muri uku kwezi birimo gukemura ibibazo by’abaturage, ubukangurambaga kuri gahunda za Leta, ibiganiro n’abaturage, igenzura ku micungire y’umutungo wa Leta, kumurika ibikorwa by’iterambere, gutangiza ku mugaragaro imwe mu mishinga y’iterambere, gusobanurira abaturage amwe mu mategeko n’ibindi.

Abaturage bagejejweho ikiganiro kijyanye no kubasobanurira inzego zabegerejwe zibakemurira ibibazo cyatanzwe n’umukozi wa Minisiteri y’ubutabera ukorera mu nzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) mu Karere ka Ruhango.

Muri iki kiganiro, hagarutswe cyane ku kurangiza imanza ku bushake aho abaturage basobanuriwe ko bagomba kuriha ibyo batsindiwe bitabaye ngombwa ko hakoreshwa ingufu za Leta kuko ikiguzi kigenda ku kurangiza urubanza kishyurwa n’uwatsinzwe mu rubanza.

Ikindi abaturage bashishikarijwe ni ukwikemurira ibibazo binyuze mu buhuza (inteko z’abaturage, abunzi, umugoroba w’ababyeyi…) bakirinda gusiragira mu nkiko kuko bihenda bihenda.

Insanganyamatsiko y'uku kwezi kuzarangira tariki 24/10/2014 ni "Imiyoborere ibereye abaturage, umusingi w'iterambere rirambye".
Insanganyamatsiko y’uku kwezi kuzarangira tariki 24/10/2014 ni "Imiyoborere ibereye abaturage, umusingi w’iterambere rirambye".

Itsinda rigizwe n’abantu bane ryoherejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ryaje kwifatanya n’ubuyobobozi bw’Akarere ka Ruhango mu bikorwa byahariwe ukwezi kw’imiyoborere myiza.

Iryo tsinda rigizwe n’intumwa zaturutse muri RGB, MINALOC, Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, n’urwego rushinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire.

Ibi biganiro bikaba bikomereje mu mirenge yose 9 igize akarere ka Ruhango, kuri uyu wa kane tariki 25/09/2014 bikaba byabereye mu murenge wa Kinihira.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

imiyoborere myzia u rwanda rwashyize imbere ni isoko y’amajyambere aho abatutage bakorana neza na leta ntawe ubangamiwe bityo naho iki kibazo cyaba ubutabazi bukihutishwa maze tukaba neza ntakubangamirana

solange yanditse ku itariki ya: 28-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka