Ruhango: Bane bafunzwe bazira kutubahiriza gahunda za Leta

Umugabo umwe n’abagore batatu bafungiye kuri polisi ya Nyamagana mu karere ka Ruhango guhera tariki 20/08/2012, bakurikiranyweho kwanga kwibaruza, kudafata ikarita y’ubwisingune mu kwivuza, kudakora umuganda, n’ibindi bitandukanye bireba buri munyarwanda.

Abafunze ni Uwambaye Jeannette, Mukamusana, Mukagasana Margarita n’umugabo we Ngiriyambonye Innocent aba bose bakaba ari abo mu murenge wa Ruhango.

Aba bose bavuga ko babiterwa n’imyemerere yabo kuko ngo ibintu byose birimo kuza by’inzaduka bigaragaza ko igihe cy’imperuka kigeze isi igiye kurangira.

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito abandi bayoboke b’idini ry’Abagorozi bagera kuri 15 bakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Ruhango igifungo cy’umwaka kubera kutubahiriza gahunda za Leta.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko iki ari ikibazo cyeze ariko ngo hagiye gushyirwaho ingamba zo guhangana n’icyi kibazo.

Abafunze bavuga ko kwibaruza ari ibimenyetso by'imperuka.
Abafunze bavuga ko kwibaruza ari ibimenyetso by’imperuka.

Mbabazi Fracois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko bafatanyije n’abayobozi b’amadini, bagiye kwigisha abaturage ko gusenga no kubahiriza ijambo ry’Imana bitabuza umuturage kuba umukirisitu.

Mbabazi avuga ko abaturage bakwiye kumenya ko ijambo ry’Imana ari ngombwa ariko rigomba kunganirwa n’ibikorwa bya Leta.

Uyu muyobozi kandi avuga ko uretse izi nyigisho zizatangwa, ubu ngo hagiye kongerwa ibihano kugira ngo ntihagire umuntu wumva ko agomba kurenga ku mategeko ya Leta, Umunyarwanda wese akumva ko ari nkundi.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Erega aba baturage baba barebeye ku bayobozi babo! Abayobozi babo nabo baba batubahiriza amabwiriza ya leta ngo umuturage niwe uzayubahiriza se? Muzarebe ko mu karere hari transparence ihaba mu bikorwa bitandukanye by’igihugu usanga abayobozi ruhango barayigize akarima kabo nta kazi bashobora gutanga nta kinewabo kijemo, utundi turere ibizamini bikoreshwa na Ralga ariko aha nibo bishyiriraho bene wabo cg abandi bakozi baba muri aka karere byose kandi bipfira muri njyanama y’akarere presidant na secretaire utabanyuzeho nta kazi ushobora kubona, ubwo murumva abaturage baho bo bakubahiriza amabwiriza ya leta bate? Muzajye aho bita Nyamagana abaturage birirwa banywa urumogi za kanyanga n’ibindi! Ruhango rwose ntabwo abantu baho bari tayari! Ukoze enquete mu bakozi bose b’akarere+ abo mu mirenge ndetse n’utugari wasanga abantu barimo bagiye bafitanye amasano n’ abanjyanama cg abandi bayobozi bo mu karere! Njye mbona nta gitangaza kirimo rwose ko abaturage nabo baba intagondwa!

Habibu yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka