Ruhango: Bamwe ngo ntibakirya nimugoroba kubera umwuka mubi uturuka mu ibagiro

Abaturage baturiye ibagiro rya Kijyambere ry’Akarere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’umwanda uturuka muri iri bagiro, ugashokera mu ngo zabo, ukabanukira ku buryo ngo hari abatakirya ni mugoroba.

Iryo bagiro ry’akarere riri mu Mudugudu wa Nyarusange ya kabiri mu Kagari ka Nyamagana ho mu Murenge wa Ruhango, rikikijwe n’ingo z’abaturage.

Umunuko uturuka muri aya mayezi ava mu ibagiro ngo atuma bamwe mu baturage batarya.
Umunuko uturuka muri aya mayezi ava mu ibagiro ngo atuma bamwe mu baturage batarya.

Ryubatswe ku buryo bugezweho, ariko ahajugunywa imyanda iriturukamo igihe cyo kubaga inka, ntihatunganyijwe neza.

Abaturage bahaturiye bakavuga ko, iyo imvura iguye, imanukana iyi myanda igaca mu ngo zabo, ikaruhukira mu mugezi bavomamo.

Umwe mu baturage utarashatse kuvuga amazina ye, avuga ko amayezi n’amaraso biva muri iri bagiro, bijugunywa inyuma yaryo, imvura yagwa umunuko ukabica bakinjira mu nzu bikanga bikabasangayo, bamwe ngo ntibabashe no kurya. Ati “Sinkubeshye ubu n’inyama twarazihuzwe kubera umunuko”.

Undi musaza uri mu kigero cy’imyaka 70, avuga ko iyo imvura iguye, abantu bakuru bajya hanze n’amasuka, bakajya bayobya amazi amanukana amayezi n’amaroso kugira ngo bitinjira mu ngo bigakomereza mu mugezi.

Agira ati “Uretse n’imvura, hari igihe ibyiyoni bigurukana bikaza bikabita hejuru y’inzu tukicwa n’umunuko”.

Iyo imvura iguye amaraso akomoka ku nka baba babaze ngo bimanukira mu ngo z'abaturage bikaruhukira mu mugezi.
Iyo imvura iguye amaraso akomoka ku nka baba babaze ngo bimanukira mu ngo z’abaturage bikaruhukira mu mugezi.

Umugore utuye aho hafi, na we avuga ko bagerageje gusaba ubuyobozi bw’ibagiro kubakira ahajugunywa iyi myanda kuva ryatangira mu mpera za 2014, barabibemerera, ariko kugeza n’ubu ngo nta kirakorwa. Akavuga ko bahangayikishijwe n’abana babo, kuko bashobora kuzajya babikinirimo.

Ayingeneye Andre, we utuye inyuma yaryo, avuga ko bashimishijwe cyane n’iri bagiro kuko ari igikorwa cy’iterambere bari babonye, ariko ngo kubera umunuko uhaturuka, bifuza ko ryatunganywa neza, rigakomeza gutanga umusaruro ariko ntawe ribangamiye.

Sekamana Jean Claude, Umucungamutungo w’iryo bagiro, avuga ko bagerageza gukora ibishoboka byose ngo barwanye uyu munuko. Ngo bagerageza kuhatera imiti ituma umunuko ugabanuka, ndetse ngo n’iyo imvura iguye, bagerageza kurwana n’iyi myanda imanuka kugira ngo idakomeza guteza ikibazo.

Ibagiro rya Kijyambere rya Ruhango.
Ibagiro rya Kijyambere rya Ruhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, avuga ko habayeho kwibeshya mu gukora inyigo y’ahazubakwa iryo bagiro, kuko ngo baje gusanga ari ahantu h’urutare, ku buryo gucukura ibyobo bijugunywamo umwanda bitoroshye.

Mu ibagiro imbere aho amatungo atunganyirizwa. Ryo n'ibikoresho birimo ngo byatwaye abarirwa muri miliyoni 500.
Mu ibagiro imbere aho amatungo atunganyirizwa. Ryo n’ibikoresho birimo ngo byatwaye abarirwa muri miliyoni 500.

Uyu muyobozi akavuga ko kuri ubu bamaze gutumaho rwiyemezamirimo waryubatse bagiro,ngo barebe icyakorwa kugira ngo isuku y’aharikikijwe itezwe imbere.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje cyane kuba bavuga ko uriya ari umwanda pe! Barawita umwanda kuko batawubyaje umusaruro ariko ndababwiza ukuri ko iriya ari imari bakwiye gukora umushinga wo kuyibyazamo ibintu byinshi.Kandi birashoboka cyane,njye narawubuze

Nzaramba yanditse ku itariki ya: 10-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka