Ruhango: Bafata imikino nk’inzira yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, buravuga ko bwamaze guhitamo inzira yo guteza imbere imikino, nk’uburyo bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Sinzayigaya Lambert, uhagarariye komite y’urubyiruko mu Murenge wa Ruhango, avuga ko bahisemo iyi nzira y’imikino, nyuma yo kubona ko urubyiruko rwinshi rugenda rwijandika mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Avuga kandi ko iyi gahunda y’imikino, izafasha urubyiruko rw’uyu murenge kwirinda icyorezo cya SIDA, ubwomanzi n’izindi ngeso mbi zibasira urubyiruko.
Mu gutangiza iki gikorwa tariki ya 31 Gicurasi 2016, hatangijwe amakipe atandatu akina umupira w’amaguru, azahatanira igikombe kizatangwa tariki 04 Nyakanga 2015.
Muri iyi mikino hakazajya hatangirwamo ubutumwa butandukanye buhamagarira urubyiruko kwiteza imbere, rukorana n’amabanki rugahanga imirimo, aho kwishora mu bibasubiriza inyuma ubuzima.
Mukunzi, umwe mu bitabiriye iyi mikino, avuga ko biteguye kuyitabira, kandi bakarushaho gukangurira urubyiruko rugenzi rwabo, kwitabira imikino ruhangana n’icyadindiza ejo heza h’urubyiruko.

Abaturage bari baje kureba itangizwa ry’iyi imikino, barishimira iyi gahunda kuko ngo abana babo bahabwa ibiganiro bibubaka na bo bakumviraho ariko by’umwihariko kuba na bo bazashobora kujya birebera iyo imikino bakanarushaho ku ruhuka neza.
Uretse umukino w’amaguru, haranateganywa gutangizwa indi mikino irimo imbyino, ikinamico, iy’amaboko n’indi hagamijwe ko buri rubyiruko rugira umukino rwibonamo, hanyuma rwitandukanye n’icyarushora mu bintu bibi.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|