Ruhango: Ba rwiyemezamirimo bambura abaturage bafatiwe ingamba

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, aravuga ko ubu bamaze gufata ingamba z’uko rwiyemezamirimo azajya akora urutonde rwabo yakoresheje amafaranga yabo agashyirwa ku ma konti na minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), mu rwego rwo gukemura ikibazo cya ba Rwiyemezamirimo bambura abaturage.

Ibi Guverineri Munyantwali yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 24/02/2015, ubwo yageraga ahubakwa ikimoteri cy’Akarere ka Ruhango cyubakwa na rwiyemezamirimo Mbonimpa Sylvestre ufite kampani yitwa e-line, agasanga hari umubare munini w’abaturage bamushinja kubambura.

Aba baturage buri munsi ngo bazindukira aho bakoze bishyuza.
Aba baturage buri munsi ngo bazindukira aho bakoze bishyuza.

Aba baturage bavuze ko bamaze igihe kinini bazindukira aha, rwiyemezamirimo agakomeza kubabwira ko azabaha amafaranga yabo amaso agahera mu kirere.

Nduwimana Jean Paul, ukora akazi k’ubufundi avuga ko yatangiranye n’iyi Kampani mu kwezi kwa mbere ariko yamara kugezamo ibihumbi 54 ahagarika akazi, kugeza n’ubu akaba atarahembwa kandi ahazindukira buri munsi.

Nduwimana kimwe n’abagenzi, bavuga ko ubu aho batuye abantu babita ba bihemu kubera imyenda bagiye baka, bizeye kuzishyurwa bakishyura.

Guverineri Munyatwali avuga ko hafashwe ingamba ku buryo nta muturage uzongera kwamburwa na Rwiyemezamirimo.
Guverineri Munyatwali avuga ko hafashwe ingamba ku buryo nta muturage uzongera kwamburwa na Rwiyemezamirimo.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse yijeje aba baturage ko ibyababayeho bitazasubira kuko hari ingamba zamaze gufatwa.

Ati “twamaze gufata ingamba z’uko,rwiyemezamirimo azajya akora urutonde rw’abamukoreye, akarwohereza muri minisiteri y’imari n’igenamigambi, ikaba ari yo ishyira amafaranga y’abakozi ku ma konti yabo. Kuko wasanga rwiyemezamirimo bamuha amafaranga akabanza kujya kuyishyura ahandi”.

Mbonima uvugwaho kwambura aba bakozi yijeje ko bitarenza ku wa Gatatu tariki ya 25/02/2015, atabahaye amafaranga yabo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Rwiyemezamirimo wambura agomba no kujya kuri lisiti yabatagomba kubona amasoko kandi no muri kontaro y’akazi bizajye bishyirwamo ko agomba kwishyura kandi akabigaragariza ibimenyetso buri kwezi

Dukuze yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

ba rwoyemezamirimo bambura abaturage bakurikiranwe kandi banahanwe bibere abandi urugero kuko iyo wambuye abaturage warabakoresheje uba ubiciye byinshi

musengo yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka