Ruhango: Arashimira Perezida Kagame watoje Abanyarwanda umuco wo gufashanya
Ubwo abakozi b’ikigo cya EWSA ishami rya Ruhango bamushyikirizaga inka ya kijyambere, Umukecuru Mukarubibi Jacqueline warokotse Jenoside akaba atuye mu karere ka Ruhango yatangaje ko ashima cyane Perezida Kagame kuko yatoje Abanyarwanda umuco wo gufashanya.
Igikorwa cyo kuremera uyu muryango cyabereye aho atuye mu Mudugudu wa Kigimbu, Akagari ka Nyamagana, umurenge wa Ruhango tariki 21/05/2014.
Uyu mukecuru wapfakajwe na Jenoside yagize ati “rwose murakoze cyane, ndashimira uyu muco mwiza Perezida Paul Kagame yatoje abana b’Abanyarwanda ko bagomba gufatanya barangwa n’urukundo.”
Sana Hyacinthe ubu ni umukozi wa EWSA muri station ya Ruhango , igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, yakoranaga na Nyakwigendera Kamanzi Charles yari yarashyingiranywe na Mukarubibi.
Mu buhamya Sana yagejeje ku baturage, yasobanuye inzira y’umusaraba banyuzemo nyuma we akaza kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi abikesheje ingabo zahoze ari iza RPF/Inkotanyi zabohoye igihugu.

Yavuze ko uyu Nyakwigendera Kamanzi Charles wakoraga akazi k’ubuzamu mu cyitwaga ELECTROGAZ ishami rya Ruhango, yishwe ku ikubitiro ubwo ikigo cyabo cyaterwaga n’abasirikari (EX FAR) bari kumwe n’uwahoze ari Burugumestre Mugaga n’uwari Superefe tariki 21/05/1994 nyuma yo kwanga gukingurira imodoka zari zitwaye abo bicanyi baje kwica abatutsi maze bakinjiramo basimbutse igipangu.
Mu butumwa bwe, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier yihanganishije umuryango wa Nyakwigendera Kamanzi n’abarokotse Jenoside muri rusange, abasaba ko batagomba guheranwa n’agahinda ahubwo bajya bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko baharanira kwiyubaka.
Umuyobozi yakomeje ashimira umufatanyabikorwa EWSA ku gikorwa cyiza cyo kuremera abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubafasha kwigira.
Akaba asanga ari urugero rwiza abandi bakwigiraho, cyane ko iyi gahunda yo kuremera abatishoboye Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu budahwema kuyishishikariza Abanyarwanda mu rwego rwo kwimakaza indangagaciro zishimangira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|