Ruhango: Amatora y’abahagarariye abakozi mu bigo ni inzira yo kunoza akazi

Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga rya VTC Vunga riri mu Murenge wa Mbuye, Akarere ka Ruhango, burashimangira ko bwishimira ko bwashyiriweho amatora y’abakozi bahagagariye abandi, kuko ari izindi mbaraga bungutse zizabafasha mu kunoza neza akazi kabo.

Umuyobozi wa VTC Vunga, Pascal Nsanzabandi, avuga ko kuba harashyizweho abakozi bahagarariye abandi batabifata nk’abaje guteza ibibazo mu kigo, ahubwo ko babona bizatuma ikigo gitera imbere kuko aba bakozi bahagarariye abandi bazajya bafatwa nk’abajyanama bakomeye.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje ku wa 13 Gicurasi 2015, nyuma y’amatora agamije gushyiraho abakozi bahagarariye abandi ndetse n’abashinzwe ubuzima n’umutekeno.

Umuyobozi wa VTC Vunga avuga ko biteguye gukorana neza n'abatorewe guhagararira abakozi bagenzi babo.
Umuyobozi wa VTC Vunga avuga ko biteguye gukorana neza n’abatorewe guhagararira abakozi bagenzi babo.

Nsanzabandi yagize ati “Byatunejeje, kuko aba tuzakorana neza kandi babashe kutwegera bajye batugaragariza ibibazo cyangwa ibyifuzo by’abakozi bacu, bityo duhite tubishakira ibisubizo ikigo cyacu gikomeze kurangwamo amahoro”.

Twagirayezu Innocent, ushinzwe isomero rya VTC Vunga watorewe guhagararira abandi bakozi, yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe na bagenzi be, ndetse ko agiye kwihutira gusobanurira abakozi amategeko abagenga ku kazi kabo.

Abakozi batorewe guhagararira abandi muri VTC Vunga, Uwo hagati niwe Perezida.
Abakozi batorewe guhagararira abandi muri VTC Vunga, Uwo hagati niwe Perezida.

Umyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu wakurikiranye aya matora, yasabye abatowe kuzuza inshingano zabo, baharanira ko nta kibazo cyavuka hagati y’ubuyobozi n’abakozi.

Nsengumuremyi Pascal, ushinzwe igenzura ry’umurimo mu Karere ka Ruhango, avuga ko amatora nk’aya yari yakozwe mu bindi bigo tariki ya 08 Gicurasi 2015, VTC Vunga ikaba yaratoye ku wa 13 Gicurasi kuko icyo gihe abakozi bose batari babashije kuboneka bitewe n’akandi kazi. Iki kigo kigizwe n’abakozi 15.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka