Ruhango: Agakiriro kitezweho guhanga imirimo 7000

Agakiriro k’akarere ka Ruhango, kagiye kumara amezi ane gatangiye gukorerwamo n’abanyabukorikori, ubuyobozi bukavuga kazabafasha guhanga imirimo myinshi isaga ibihumbi birindwi.

Aka gakiriro gakoreramo abantu basaga 200, bakora ububaji, gusugidira n’ubundi bukorikori butandukanye. Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko kazatuma hahangwa imirimo ihoraho.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirmana Epimaque, avuga ko aka gakiriro gatezweho kuzagabanya ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko, aho bazarushishikariza gutinyuka rugahanga imirimo, hakaba hateganywa nibura imirimo isaga ibihumbi birindwi.

Agakiriro kitezweho guhanga imirimo mishya isaga 7000, abagakoreramo biganjemo urubyiruko
Agakiriro kitezweho guhanga imirimo mishya isaga 7000, abagakoreramo biganjemo urubyiruko

Uyu muyobozi avuga ko agakiriro kamaze kuzura, igisigaye bikaba ari ugushishikariza urubyiruko kukabyaza umusaruro. Ikindi ngo aka gakiriro kazajya kifashishwa mu gutanga amahugurwa ku bantu bakeneye kwiga imyuga yabateza imbere, bityo abahigiye bahite banahashinga akazi bakora.

Agakiriro ka Ruhango, kubatswe mu ngengo y’imari y’uwaka wa 2014-2015, kuzura gatwaye miliyoni 130. Kubatse mu kagari ka Nyamagana umurenge wa Ruhango, kari nko kuri metero 300 uvuye ku muhanda wa Kaburimbo.

Abatangiye kugakoreramo, bavuga bafite imbogamizi yo kuba karubatswe ahantu hategereye umuhanda, bityo kubona abakiriya bikababera ikibazo cyatumye bagwa mu bihombo.

Nzayisenga Isaac ukora akazi ko kubaza, avuga ko mbere aho bakoreraga yabashaga kwinjiza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 15 ku munsi, ariko ubu kuko basigaye bakorera ahantu hategereye umuhanda atabasha no kwinjiza n’ibihumbi bitanu.

Twagirimana, ushinzwe imari n’iterambere muri Ruhango, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, avuga ko bari guteganywa kubaka inzu izifashishwa mu kumenyekanisha ibikorerwa muri ako gakiriro.
Iyo nzu izubakwa mu mujyi rwagati ahazubakwa gare kugira ngo abahisi n’abagenzi babashe kubibona.

Hashyizwe ingufu mu kumenyekanisha ibikorerwa muri aka gakiriro, usibye gufasha guca ubushomeri mu rubyiruko, byazamura n’umuco wo kwitabira kugura ibikorerwa mu gihugu.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo Ruhango, ibi bizafasha abashomeri benshi bari hanze kugira icyo bigezaho.

Lydia Mutesi yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka