Ruhango: Abayobozi b’imidugudu barasaba ko bagenerwa agahimbazamutsyi
Abayobozi b’imidugudu mu karere ka Ruhango, baravuga akazi bakora ari kenshi cyane kuburyo gatuma batita no ku miryango yabo bagasaba ko bagenerwa agahimbazamutshyi kuko nabo bakoresha ubwitanjye bwinshi.
Ibi aba bayobozi babisabye mu mwiherero w’iminsi itatu watangijwe tariki 03/01/2013, ugamije gusobanurira aba bayobozi gahunda za Leta zitandukanye.
Gusa mu gusobanurirwa izi gahunda za Leta, aba bayobozi bagaragaje ko batorerwa aka kazi batazi ko bazahura n’imirimo myinshi, bakaba bagaragaje icyufuzo cyabo ko bakwiye kugenerwa ibindi byangombwa bihabwa abandi bayobozi.

Ntagwabira Venuste uyobora umudugudu wa Mubuga akagari ka Rwinyana umurenge wa Bweramana yavuze ko bakwiye kujya bahabwa insimburamubyizi ndetse byaba byiza bagahabwa ibindi byangombwa nka mituelle, RAMA, n’ibindi bigenerwa abandi bayobozi.
Uyu muyobozi kimwe n’abagenzi, bavuga ko uko gukora akazi kenshi badahembwa ari nabyo bituma habaho kuba bakwaka abaturage akantu “ruswa” mu byo bakunze kwita umuti w’ikaramu, agatike n’andi mazina atandukanye.
Boniface Rucagu, umuyobozi w’itorero ry’igihugu, wari witabiriye uyu mwiherero, yabwiye aba bayobozi ko badakwiye kwinubira akazi bakora, kuko baba baragiye kwiyamamaza ngo baterwe barabanje gusobanurirwa ko akazi bagiye gukora ari ubwitange by’igihugu.

Aha kandi Rucagu, yabwiye aba bayobozi ko icyubahiro bahabwa mu myanya barimo, ariko gahimbaza mushyi kambere bari bakwiye kwishimira.
Yagize ati “iyo igihugu cyawe kiguhaye ijambo cyikakwicaza mu mwanya runaka, agahimbaza mutshyi karenze ako ni akahe?”
Uyu mwiherero w’abayobozi b’imidugudu mu karere ka Ruhango bagera kuri 553, witezweho kuzahindura byinshi mu kubahiriza gahunda za Leta.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|