Ruhango: Abaturage bibukijwe kwirinda urugomo n’amakimbirane

Inzego z’umutekano mu Karere ka Ruhango ziributsa abaturage kwirinda urugomo n’amakimbirane, kuko bivamo ibyaha bishobora gutuma umuntu afungwa burundu, bigateza impfu za hato na hato kandi bikagira ingaruka ku miryango.

Babivuze nyuma yo gusoma urubanza rw’Uwitwa Charles Murwanashyaka wakatiwe igifungo cya burundu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica atemye umugore we, bari bafitanye umwana umwe w’umwaka n’igice.

Uwo mugabo ngo n’ubundi yari azwiho imyitwarire itari myiza, yo guhohotera abagore yagiye ashaka, bakamuta bakigendera kuko n’uwo aheruka kwica yari uwa gatatu yashatse, bakananiranwa dore ko yamwishe amushutse ngo aze ajye kumuha amafaranga yo kugura imyenda y’uwo mwana babyaranye.

Nzasabimana avuga ko ntawe ukwiye kuvutsa ubuzima mugenzi we
Nzasabimana avuga ko ntawe ukwiye kuvutsa ubuzima mugenzi we

Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Ruhango, Samuel Nzasabimana, avuga ko icyaha cyo kuvutsa umuntu ubuzima, kigira ingaruka zitandukanye, harimo gufungwa burundu, ubupfubyi, Igihugu kikaba gitakaje imbaraga z’aba iz’ufunze n’uwishwe.

Agira ati “Cyane cyane abashakanye buri wese na za ngo zibamo amakimbirane ni akanya ko kwibaza ngo mpfa iki na mugenzi wanjye, ese uwica mugenzi we aba azi ko azabihanirwa, ingaruka arazumva? Ni yo mpamvu twatekereje ngo uru rubanza rubere hano mu ruhame, kandi rusomerwe mu ruhame ngo muvanemo isomo”.

Uwo muyobozi asaba ko ahavugwa amakimbirane hose hakwiye kumenyekana, kandi n’ibindi byaha ari igihe cyo kubyirinda kuko ubutabera buzajya bukora akazi kabwo, igihe cyose abantu badashaka kumva no guhinduka.

SP Nkeramugaba asaba abaturage kwirinda ibyaha
SP Nkeramugaba asaba abaturage kwirinda ibyaha

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SP Nkeramugaba Sano, avuga ko muri Ruhango harimo kujya hagaragara ibyaha by’ubwicanyi, aho mu Murenge wa Kinihira umwana yatemye se aramwica, atema na mukase aramukomeretsa bikomeye.

Avuga ko hari undi mwana wo mu Murenge wa Kinazi uherutse gutema umugabo wa nyirasenge akamwica, ibyo bikaba bigaragarira no mu bindi byaha by’urugomo ahanini ngo ruterwa n’ibiyobyabwenge.

Avuga ko ubwo bwicanyi bwagiye bwigaragaza bukomoka ku makimbirane yo mu ngo, aho ngo bitangira ari utuntu duto abashakanye umwe ahoza undi ku nkeke, asaba abaturage gutanga amakuru aho bumva hari amakimbirane ngo iyo miryango iganirizwe.

Agira ati “Niba mukunda abaturanyi banyu mujye mutanga amakuru dukumire hakiri kare, nta wakwishimira kumva umuturanyi yica uwo bashakanye, kandi dufatanyije twabasha kurwanya ibyaha”.

SP Nkeramugaba asaba abaturage gufasha kurwanya ibyaha by’ubusambanyi bwibasiye abana bato bari hagati y’imyaka itatu na 13, kuko ngo ibyo byaha biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

RIB na Polisi baganirije abaturage babibutsa kwirinda ibyaha
RIB na Polisi baganirije abaturage babibutsa kwirinda ibyaha
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka