Ruhango: Abashigajwe inyuma n’amateka bahawe radiyo na telefone

Abashigajwe inyuma n’amateka bari mu ntore “Intisukirwa mu iterambere ry’u Rwanda” bashyikirijwe radiyo na terefone ngendanwa na Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03/05/2013.

Minisitiri yashyikirije izo ntore ibikoresho nyuma y’aho babyemerewe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ubwo zari mu mahugurwa mu karere ka Musanze tariki 24/04/2012.

Intore z' intisukirwa mu iterambere ry'u Rwanda nyuma yo guhabwa radiyo na terefone.
Intore z’ intisukirwa mu iterambere ry’u Rwanda nyuma yo guhabwa radiyo na terefone.

Ubwo yabashyikirizaga iyi mpano, Minisitiri Musoni yabashimiye ko nabo bamaze kumva no gucengerwa na gahunda za Leta. Yabasabye kujya bakora neza bagatanga amakuru mbere y’igihe kuko zimaze kubona terefone.

Aba bashigajwe inyuma n’amateka, bishimiye ko bahawe ibyo bari baremerewe, bakanashimira Leta yatumye bitabira amahugurwa y’intore yabereye mu karere ka Musanze ngo kuko yatumye bashobora kujijuka ndetse bakanajijura na bene wabo.

Minisitiri Musoni James ashyikiriza radiyo na terefone abashigajwe inyuma n'amateka.
Minisitiri Musoni James ashyikiriza radiyo na terefone abashigajwe inyuma n’amateka.

Mukabarega Clementine, ni umwe mu bahawe terefone na radiyo, yavuze ko ubu agiye kuzajya akurikirana gahunda z’igihugu kuko agiye kujya y’umva amakuru yo hirya no hino.

Ibi ngo bikazamufasha gukangurira abandi bakiri imyuma mu myumvire abashishikariza kwitabira iterambere ry’igihugu.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 4 )

ntibakitwa abasigajwe inyuma n’amateka,ahubwo ni abatejwe imbere n’imiyoborere myiza

rukundo yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

president kagame yemeye ko nta munyarwanda uzasigara inyuma,yaba uwacikanwe n’amahirwe yo kwiga cyangwa uwahuye n’ibibazo by’amateka urwanda rwagize,yiyemeje kurwanya ubujiji aho buva bukagera mu bana b’urwanda,ubu kwiga imyaka 12 ni itegeko kandi ni ubuntu,utiga nawe azahabwa ibishoboka bimuvana mu bwigunge.

mwizerwa yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Icyo president kagameyemereye abanyarwanda agishyira mu bikorwa,yatwijeje umutekano arawuduha,atwizeza kwigira no kwihesha agaciro,atwizeza ubuzima bwiza twivuza mu bwisungane,amashanyarazi amaze kuayakwiza hirya no hino aho bayunvaga nk’insigamigani,INVUGO NIYO NGIRO,niyo panvu tugomba kumwongera mandat ya 3 aagasoza ibyo yatangiye,ntitugomba kwitesha amahirwe twagize yo kumubona nk’umukuru w’urwanda.

wilson yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Mu rugamba rw’iterambereurwanda rurimo,nta munyarwanda uzasigara inyuma,kuko amateka mabi yaranze urwanda nta mwanya ahabwa muri gahunda za leta,ikigenderewe gusa ni ukwivana mu bukene,buri munyarwanda wese akagira imibereho myiza.

mudenge yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka