Ruhango: Abarokotse Jenoside bamaze amezi 5 bari mu nzu zidasakaye
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bubakiwe amazu mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, bamaze amezi atanu batagira aho bacumbika nyuma y’uko basenyewe n’umuyaga, bagasaba inzego zindi kubagoboka kuko babona ubuyobozi ntacyo bukora.
Tariki ya 10/10/2014, nibwo umuyaga udasanzwe wibasiye amazu yo muri uyu mudugudu maze utwara ibisenge by’amazu 9 yose.
Bamurange Julia, umwe mu basenyewe n’umuyaga, avuga ko nyuma y’ibiza bahuye nabyo bahise babimenyesha inzego z’ubuyubozi bw’umurenge.

Icyo umurenge wakoze ngo wihutiye kubabwira ko bagomba gutanga ayo mabati yose yangiritse hanyuma bakabakorera ubuvugizi bakazahabwa andi, ariko kugeza n’ubu ngo amaso yaheze mu kirere.
Kuba baba ahantu habi nk’aha ngo byagize ingaruka ku buzima bwabo kuko nibura buri cyumweru buri mubyeyi aba afite umwana kwa muganga bakamusangamo malariya iterwa n’umubu, kuko batagira aho bamanika inzitiramubu.
Iyo winjiye muri izi nzu ubona amakaye y’abana yangiritse, ibiziba mu nzu, imyenda ijenga amazi, hejuru harangaye, imyaka irimo kumerera mu nzu, ibintu byose ubona ko byagira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Mukankaka Edith, umukecuru w’imyaka 66 y’amavuko ubana n’umwuzukuru we agira ati “mwana we, ntureba noneho njye ukuze, ubu narushijeho kuba nabi”.
Bashinja inzego z’ubuyobozi kubarangarana
Aba baturage bakavuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwabasuye rimwe bukabizeza ko mu byumweru bibiri gusa bazaba babonye isakaro, none amezi abaye atanu.
Bavuga ko ikibatangaza cyane ari uko umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier, yaje gukorera inama mu Kagari ka Nyarurama bahana imbibi maze bazamura intoki ngo babaze ikibazo cyabo bakabangira kuko bari bazi icyo babaza.
Icyo gihe ngo umukecuru witwa Mukamudenge Espérance wigeze guhamagara umuyobozi w’akarere kuri terefone akamubwira ikibazo bahuye nacyo, uyu muyobozi akamubwira ko azagikurikirana ngo yateye agatoki ngo amubaze aho kigeze, maze bamusubiza ko ibibazo bizumvwa ikindi gihe.

N’ubwo aba baturage bavuga ko barara muri aya mazu adasakaye, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi François Xavier, ahamya ko bacumbikiwe n’abandi baturage igihe bahuraga n’ikibazo.
Ati “ahubwo turabihanganisha ku bw’ibyo bibazo bahuye nabyo, tugashimira abaturage babacumbikiye, ndetse bakaba barimo no kubashakira ubundi bufasha, gusa akababwira ko nyuma y’amezi 2 cyangwa 3 bazaba basubiye mu nyubako zabo, kuko ubuyobozi buzaba bwababoneye isakaro”.
Uyu muyobozi avuga ko impamvu batinze kubakemurira ikibazo ari uko ikiza bahuye nacyo cyahuriranye n’ibindi bibazo akarere kari karimo, nko kubakira abandi batishoboye, kubakira Abanyarwanda birukanywe Tanzaniya n’ibindi.


Eric Muvara
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ABA BACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE NIBABAFASHE BAREKE KWIGUNGA.
N’ukuri Aba Baturage Nibitabweho,birababaje, Ibiza Ubundi Birarutana,ubuyobozi Iyo Butabatabaye Ntibunabavugira? Ibisenge Umuganda Wabivugurura (ubundi Nihe Bakorera Umuganda? Ese Umuturage Wagezweho N’iki Kibazo Bamushishikariza Kwiyubakira Igihugu Gute?) Amabati Nayo Abafite Urukundo Bo Mu Karere N’inshuti Nabo Babafasha. MURAKOZE.
amezi atanu yose???? birakabije kandi binarababaje.
Uwarose nabi burinda bucya!
Ibi byose ijisho ry’Imana ribaribireba bucece!
Bora babaje nyuma y’imyaka20
by by nyakatsi yo mumezi3 byaribikemutse
n’agahinda gusa.