Ruhango: Abantu batatu bagwiriwe n’ikirombe umwe ahita apfa

Abantu batatu bo mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango bacukaraga amabuye y’agaciro mu buryo butemwe n’amategeko, bagwiriwe n’ikirombe tariki 05/09/2012 umwe ahita apfa abandi babiri barakomereka cyane.

Ndayisaba Gonzard w’imyaka 18 yahise yitaba Imana. Uwitwa Munayaneza Daniel w’imyaka 23 arwariye ku kigo nderabuzima cya Mutara, naho Habineza Firmin we yahise yoherezwa kuvurirwa mu rugo.

Aba bose bakomoka mu murenge wa Mwendo, aya mabuye y’agaciro bayacukuraga mu mudugudu wa Muhororo mu kagari ka Nyakabuye umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.

Batangiye bahacukura ingwa nyuma baza kugwa ku mabuye ya koruta, nayo batangira kuyacukura; nk’uko bitangazwa na Nahayo Jean Marie umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana.

Nahayo Jean Marie avuga ko aba bantu nta muntu bigeza baka uburenganzira bwo kuhacukura, bakaba bahacukuraga mu buryo butemewe n’amategeko.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka