Ruhango: Abangavu 78 batewe inda bakiri bato bafashijwe na Banki ya Kigali binyuze muri BK Foundation basoje amahugurwa mu bumenyingiro
Abangavu 78 batewe inda bakiri basoje amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu ishuri rya TSS Ntongwe, barashimira inkunga batewe na Banki ya Kigali (BK) binyuze muri BK Foundation, bakaba bagiye kwerekeza ku isoko ry’umurimo.
Niyomufasha Esther umwe muri abo bakobwa batewe inda bakiri bato avuga ko bakimara guterwa inda, bihebye batekerezako ubuzima bwabo burangiye, ariko akaba we na bagenzibe bishimira kuba baragarutse mu ishuri binyuze mu muryango Umuhuza wafatanyije na Banki ya Kigali binyuze muri BK Foundation kubagarura ku ishuri, cyakora akaba yifuza ko bakomeza kubaba hafi.
Agira ati, "Nibyo koko hano twahawe ubumenyi, ariko mu mbaraga zacu nk’abakiri bato nta bushobozi bwo kwigurira imashini zidoda n’ibikoresho bitunganya imisatsi kandi turifuza kubyaza ubu bumenyi umusaruro tukikura mu bwigunge turabasaba kutuba hafi bakaduha ibikoresho”.
Kuri icyo gitekerezo Niyomufasha asangiye na bagenzibe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation Ingrid karangwayire, avuga ko binyuze mu Muryango Umuhuza, hari umushinga wa buri mwaka bateganyamo kuzajya bafasha abo bakobwa.
Agira ati, “Turi abafatanyabikorwa b’ibihe byose, niyo mpamvu twizeza abo bana ko uko tuzajya tubona ubushobozi tuzabaha n’ibyo bikoresho, icyo tubasaba ni uko ibyo twabafashije babibyaza umusaruro bakirinda kongera gutwara inda ahubwo bagakora bakiteza imbere”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukangenzi Alphonsine, ashimira Banki ya Kigali yatanze ubushobozi bwo kwigisha abo bana kuko ababyeyi babo batari bafite ubushobozi bwo kubasubiza mu ishuri.
Agira ati, "Ntabwo byari koroha ko aba bana basubira mu ishuri iyo BK itahaba, turashimira Banki ya Kigali kuba yaremeye kwitanga ngo haboneke ubushobozi bwo kubigisha imyuga".
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza agaya ababyeyi batererana abana b’abakobwa babyarira iwabo, kuko n’ubwo bitoroshye kubyakira, ababyeyi iyo bihanganye ibintu bisubira ku murongo umwana n’uwo yabyaye nabo bakabona ubuzima.
Agira ati, "Ndagira ngo mbabwire ko mukwiye kumenya kuganiriza abana mbere y’uko baterwa inda, kuko nibwo buryo bwo kumurengera ko yazaterwa inda".
Avuga ko umubyeyi afite inshingano zo kuganiriza umwana ku buzima bw’imyororokere, kuko iyo atabikoze azabiganirizwa n’umusore kandi anamubwira uko bikorwa, haburamo ikiganiro cy’umubyeyi umwana akabura andi makuru yavuguruza atari ayo.
Asaba abakobwa babyariye iwabo gufatira urugero ku bibazo bagiranye n’ababateye inda bakabigarika, bakirinda kongera kugirana nabo ubucuti kuko ariho hava kongera kubyara abandi bana.
Agira ati, "Umuntu waguteye inda ntagufashe kurera umwana, uba umukurikiranyeho iki? Mwakabaye mwongera gukundana nabo mubanje gutekereza ku byabanje".
Muri uyu mwaka nibwo BK Group yatangije ikigo cyitwa BK Foundation giteza imbere imibereho myiza, aho kizajya gitera inkunga abafite imishinga itandukanye.
Asaga miliyoni 900frw niyo BK Foundation yashyize mu bikorwa byo kwita ku mibereho myiza y’abaturage uyu mwaka ishingiye ku nkingi zayo eshatu arizo zirimo; Uburezi, guhanga udushya no kubungabunga ibidukikije.
Ohereza igitekerezo
|