Ruhango: Abagore bakungahaye baratungwa agatoki mu gusenya ingo z’abashakanye
Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango baratangaza ko hari abagwa mu bikorwa byo guca inyuma abagore babo bakuruwe n’abandi bagore babashukisha imitungo.
Nsabisuka Fulgence utuye mu Kagari ka Mbuye, Umurenge wa Mbuye, wiyemerera ko aca inyuma umugore we ahanini ngo abiterwa n’uko umugore we atamwitaho, ariko cyane cyane ngo hari abagabo baca inyuma abagore babo babitewe no gushukishwa amafaranga y’abagore bakungahaye.
Ati “nibyo koko inaha birahari, gusa hari bagenzi banjye nzi babiterwa no kutakira ubuzima babayemo, bityo abagore bakabashukisha imitungo bakajya bajyayo bakabakorera ibyo batabona mu ngo zabo”.

Uyu mugabo ahamya ko impavu ibi byose bibaho, ari uko abagore aribo basigaye bashinzwe gucunga imitungo y’ingo, bityo ugasanga bigarurira abagabo b’abandi.
Ikibazo cyo gucana inyuma ugisanga mu ngo nyinshi ku buryo ubu hari abagore benshi batandukanye n’abagabo babo, umugore yaravuye mu rugo cyangwa umugabo yaragiye, umwe atinya undi ko yazamuhitanira ubuzima.
Gusa abagabo bavuga ko n’ubwo baca inyuma abagore babo ariko ngo hari abagore nabo baca inyuma abagabo.
Nyandwi Eugène utuye mu Kagari ka Kizibere avuga ko hari abagore benshi bagiye bafatirwa mu bikorwa byo guca inyuma abagabo babo, akavuga ko ibi byose biterwa n’uko uyu murenge urangwamo ubukungu kubera imyaka ihera bityo bikazana umurengwe mwinshi mu bantu.

Nyirabahutu Vestine, umufashamyimvire mu bahuye n’ihohoterwa mu murenge wa Mbuye, avuga ko mu bantu yakira bahuye n’ihohoterwa abenshi baba ari ababitewe no gucana inyuma, agasanga ahanini biterwa no gupinganwa no kutihanganirana.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Mbuye, Munganyimana Alfred, avuga ko kimwe no mu yindi mirenge, umurenge wa Mbuye naho guharikana bihari, ariko ubu ngo hari inyigisho zatangiye gutangwa akizeza ko iki kibazo kizakemuka.
Muri raporo yatanzwe mu kwezi gushize yagaragazaga ko abantu 10 bacanye inyuma, harimo abagore 4 abagabo bakaba 6, uku gucana inyuma bikaba byaradindije iterambere ry’ingo cyane.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|