Rugerero: Abaturage basigajwe inyuma n’imiturire mibi barasaba kwimurwa
Abaturage bo mu tugari twa Gisa na Rwaza mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu bavuga ko kuba batuye ahantu hahanamye barasaba kwimurwa kuko aho batuye haabahejeje inyuma mu majyambere.

Ngo babujijwe kongera kubaka, gusana no kuba bahabwa amazi cyangwa amashanyarazi. Bavuga ko kuba batimurwa kandi ntibahabwe uburenganzira bwo kubaka no gusana ahangiritse ku nyubako zabo babibonamo akarengane.
Hari abaturage babaruwe ko bgomba kwimurwa kubera ko batuye ahantu habateza Ibiza ariko gahunda yo kubimura yatinze gushyirwa mu bikorwa.

Mu rwego rwo kwirinda ibiza, imiryango igera 123 yo mu tugari twa Rwaza na Gisa igomba kwimurwa nk’uko byagaragajwe n’ibarura ryakozwe muri 2012.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|