Rugendabari: Yanizwe n’inyama iramuhitana
Umugabo w’imyaka 50 wo mu murenge wa Rugendabari ho mu karere ka Muhanga yahitanywe n’inyama tariki 04/11/2012.
Uyu mugabo ubundi usanzwe atuye mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara yari yitabiriye umunsi mukuru w’umuhungu we utuye mu murenge wa Rugendabari. Ubwo ibirori byari bigeze aho gufungura, uwo mugabo yanizwe n’inyama ariko yihagarararaho yanga kubivuga.
Bamwe mu bari aho ariko bavuga ko ngo yabibwiye umugore we bari begeranye maze babigira ibyoroshye, ariko nyuma y’akanya gato aba yikubise hasi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge nawe wari aho yahise amujyana ku kigonderabuzima kiri muri uwo mudugudu w’ikitegererezo ariko abaganga ntibabasha kumuramira kuko yahageze umwuka umushizemo.
Impanuka ziterwa n’inyama igihe abantu bafungura zihitana abantu bitewe n’uko zibangamira inzira y’ihumeka nk’uko tubikesha umuforomo ukorera ku kigonderabuzima cya Rugendabari, bityo uhuye nayo akaba aba akwiye kwihutira kujya kwa muganga atabikinishije.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo mugabo niwe wiyahuye pee!!!!!,mwabonye inyama uko inyama ingana waana!!!!,ahubwo yaratinze kuba yarageze no kwa muganga.abantu bakunda inyama peeeee,ni ubwambere mbyumvishe jyewe birarenze rwose!!!!,aho agiye nadasangayo inyama azagaruka pee,cyakora imana imwakire neza
umuryango we wihangane kandi ntihagire uvugako yayiryanye ubusambo, nukuri mwese mumenyeko inyama yica, kandi iyo iribukwice yo imanuka mumuhogo utaratangira no kuyimira mbe se yo ihita yimanura
Bajyaga babivuga nko gukabya none imuhitanye bose babireba.Birasekeje tu. Imana Imwakire mu bayo.
Uyu apfuye urwa Conseiller muri Commune Masango mu bukwe bwa Georges umuhungu wa Mpamo, nawe yaramunize aryumaho aba arapfuye da.
RIP
Umuryango we wihangane kdi ibi bibere isomo abatamira byinshi, kandi nabakata inyama nini bagabanye bajye bakata ntoya cg se abaziteka bajye bazihisha kugirango umuntu ayirumeho bitamugoye amire gato gato