Rubaya : Baciye ikoreshwa ry’abana mu cyayi bamwe barinagira

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero n’ubwa koperative (COTRAGAGI) ihuza abahinzi b’icyayi bahuriye ku ruganda rwa Rubaya ruri mu murenge wa Muhanda mu muri aka karere, bwaciye ikoreshwa ry’abana mu mirimo y’icyayi ariko bamwe barinangiye.

Ibi babikoze mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’abana cyane cyane ubwo kwiga bakiri bato no kudakoreshwa imirimo ivunanye.

Abana baracyakoreshwa mu cyayi.
Abana baracyakoreshwa mu cyayi.

Mu mirimo y’isoroma ari naho abana bato bakunze gukoreshwa usanga hakigaragara abana batarageza ku myaka y’ubukure. Bamwe muribo bari no munsi y’imyaka 10 hagaragaramo n’abambaye imyambaro y’ishuli ariko bibereye mu mirima y’icyayi.

Niyoyita Alfred Perezida wa koperative COTRAGAGI avuga ko ubuyobozi bwa koperative bwiyamye abantu bose bakorera mu gace iyo koperative ikoreramo, kutazongera gukoresha abana kuko ari ukwica nkana amategeko.

Avuga ko uretse mu nama zakozwe, hanashyizwe amatangazo hirya no hino yibutsa abakora mu cyayi ko gukoresha abana igihe bagombye kuba bari mu masomo bitemewe.

Nubwo babibwiwe kenshi, ndetse ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hamwe na polisi bagafata abana bamwe bakabasubiza mu mashuli, hari bamwe mu bantu bakuru bagikoresha abana nk’uko bigaragara mu mirimo ya buri munsi ikorerwa mu byayi.

Karinganire Ernest

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka