Rubavu: Yahungishije abatutsi muri Zaire abajyanye bitebo by’imboga

Kabagari Anastase, umwe mu baturage bagize ubutwari bwo kurokora Abatutsi igihe bicwaga bakanatotezwa mu gihe cya Jenoside mu karere ka Rubavu, yashimwe mu ruhame anagabirwa inka na bamwe mu bo yarokoye akabambutsa umupaka abahungishiriza muri Congo.

Bamwe mubaturage bo mu bice bya Gisenyi nka Bigogwe na Kibirira bahuye n’ibibazo by’itotezwa benshi barafungwa bashinjwa ibyitso mu gihe abandi bishwe bakameneshwa, nyuma y’uko FPR inkotanyi itangije urugamba rwo kubohoza u Rwanda.

Kabagari wahishaga abatutsi akabambutsa Zaire yabashize mu bitebo by'imboga.
Kabagari wahishaga abatutsi akabambutsa Zaire yabashize mu bitebo by’imboga.

Mu murenge wa Bugeshi akarere ka Rubuvu icyo gihe hari muri Komini Mutura naho abatutsi bari bageraniwe imiryango myinshi ieicwa irazima, ariko haboneka n’abashobora kurokoka kubera ineza y’abaturanyi babo babarwanyeho.

Bamwe mubagize ibikorwa byo gukiza abatutsi babahisha, ndetse bakabambutsa babakura mu Rwanda bakabageza mu gihugu cya Zaire, y’icyo gihe harimo uwitwa Kabagari washoboye kujya ajyana abantu mu bitebo abambutsa umupaka, yafatwa n’interahamwe agatanga amafaranga.

Nkinzehiki Emmanuel, umuhungu wa Kanyarugano bakijije Abatutsi batawe mu bwiherero.
Nkinzehiki Emmanuel, umuhungu wa Kanyarugano bakijije Abatutsi batawe mu bwiherero.

Kabagari avuga ko abo yakijije ari batatu ariko avuga ko ibi bikorwa yabikoranye ubwenge ntihagire ubimenya kugeza abo yahungishije batashye akaba aribo babivuga babimushimira.

Imwe mu mpamvu yatumye abarwanaho, avuga ko abatutsi bari basanzwe baturanye kandi babanye neza kuburyo ibikorwa byo kubica no kubatotoza byari ukumubabaza maze ahitamo kubarwanira ishyaka.

Bamwe mubo yakijije barimo Hakizimana Joel w’imyaka irindwi, Nyirambabazi w’imyaka itanu hamwe n’umwana w’umuhungu witwaga Muzehe w’imyaka ine.

Mu murenge wa Bugeshi wegereye umupaka wa Kongo ubu, ngo byari byoroshye kwambutsa umuntu umuhungishije kuko interahamwe n’abasirikare babaga bafunze imipaka ariko uburyo bwo kubatwara bwari ubwo kujyana abantu mu bitebo by’imboga interahamwe ntizimenye ibyo aribyo.

Kagiraneza (ibumoso) hamwe Gashayija (iburyo) bavuga ko imiryango ya kanyarugano na kabagari yakijije abantu babo.
Kagiraneza (ibumoso) hamwe Gashayija (iburyo) bavuga ko imiryango ya kanyarugano na kabagari yakijije abantu babo.

Kubera ibikorwa by’indashyikirwa bamwe mu baturage bagize bakiza Abatutsi muri uyu murenge byatumye taliki ya 19/7/2013 abacitse ku icumu rya Jenoside bashyirahamwe ubufasha bashimira ababarokoye Kabagari ahabwa inka.

Ariko ntiyahembwe wenyine kuko hahembwe n’umuryango wa Kanyarugano, nawe washoboye kurokora abantu abantu barindwi harimo n’abatawe mu bwiherero akabakuramo akabitaho akabambutsa umupaka abajyana Zaire.

Kanyarugano ubu ageze mu zabukuru hafi imyaka 90, ariko umuhungu we Nkinzehiki Emanuel wamufashaga mu bikorwa byo gukiza abatutsi abambutsa muri Kongo avuga ko abo bakijije ari Nzete w’imyaka 60, Tuyisenge imyaka 25, Nyiramafiyeri w’imyaka 20, nyiragato imyaka 8, Mukamusoni imyaka 10, Kaferisi w’imyaka 6 na Nkurunziza imyaka 12.

Ibi bikorwa kandi bishimangirwa n’imiryango yabo bakijije ivuga ko batabona uko babashimira, kuko aba bagabo banze kwivanga n’interahamwe ahubwo bakishyira mukaga bahisha abatutasi kuko harimo ababizize bahishe abatutsi cyangwa banze kubica.

Gashayija avuga ko ubwicanyi mucyahoze ari Komini Mutura bwatangiye cyera FPR igitangiza urugamba rwo kubohoza u Rwanda aho abatutsi bahise batotezwa, akavuga ko imvugo ya perezida Habyarimana nayo yagize uruhare mu gushishikariza abahutu kwica abatutsi nkaho.

Yagize ati “U Rwanda rwatewe n’abantu baturutse Uganda ariko abanyarwanda bazi ubwinge bamenye gutandukanya icyatsi n’ururo, kuko yatumye bafatwa nk’icyatsi mu ruro.”

Kagiraneza wiciwe umuryango utwikiwe mu nzu avuga ko ahimira umuryango wa Kanyarugano na Kabagari bashoboye gukiza imiryango yabo, cyakora ngo hari n’abandi bahutu bagize ibikorwa byo gukiza abatutsi barabizira harimo uwitwa Buregeya wazize inkoni yakubiswe n’interahamwe n’abasirikare bamuhora ko yahishe uwitwa Mudenge.

Buregeya ngo yapfuye nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi azize inkoni yakubiswe azira guhisha abatutsi ndetse abambutsa abajyana Zaire, Gashayija wacitse ku icumu avuga ko yahishaga abantu byamenyekana intehamwe zikabamubaza akabihakana agakubitwa, yakambutsa abatutsi byamenyekana agakubitwa.

Undi abacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Bugeshi bashima ni uwahoze ari Burugumesitiri wa Mutura nka Ndabarinzi waje no kwica azira gukiza abatutsi no kwitandukanya n’interahamwe, undi ushimwa ni Burugumesitiri Butsingiri wabasangaga Zaire akababwira ko nibagaruka bazicwa mu gihe Burugumesitiri Bwakeye wasimbuye Butsingiri we yabahamagariraga gutaha kugira ngo babice.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka