Rubavu: Yafashwe n’abaturage agemuriye FDLR amakuru yo gutera u Rwanda

Umusore w’imyaka 19 uvuka mu murenge wa Ruhango akarere ka Rutsiro taliki ya 21/2/2014 yatawe muri yombi n’abaturage bo mu mudugudu wa Bereshi mu karere ka Rubavu hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo agiye muri FDLR nk’uko abyiyemerera.

Saa munani z’amanywa kuri metero 50 ngo winjire ku butaka bwa Congo niho Nzirengera yahagaritswe n’abaturage nyuma yo kubona batamuzi bakamubaza ibyangombwa akabibura yahatwa ibibazo akavuga ko yari agiye muri FDLR.

Mu buhamya atanga Nzirengera Jean Pierre avuga ko yari amaze amezi atatu mu Rwanda kuko yaje mu kwezi ku Kuboza 2013 ari kumwe n’abandi barenga 20 ndetse bari bafite n’intwaro bafite gahunda yo gushaka amakuru no guhungabanya umutekano w’igihugu aho yari yoherejwe n’abamukurira bakorera Tongo Rutchuro ahitwa Kazaroho.

Nubwo we avuga ko yagize ubwoba bwo kwinjiza imbunda mu Rwanda ngo bagenzi be babanje kuza mu Rwanda barazizanye kandi bari bafite gahunda yo kureba uburyo inzego z’umutekano mu Rwanda zikora n’uburyo zacibwa mu rihumye mu kwangiza umutekano.

Umupaka wa Gasizi Nzirengera wari ugiye muri muri FDLR yafatirwaho adafite ibyangombwa.
Umupaka wa Gasizi Nzirengera wari ugiye muri muri FDLR yafatirwaho adafite ibyangombwa.

Nzirengera ubwe yivugira ko yari atwaye amakuru yari gufasha FDLR kuzabona inzira ikoresha mu kwinjira ije kurasa mu Rwanda ndetse avuga ko abayobozi be bamubwiye ko amakuru azazana azabafasha bo n’abaterankunga babo barimo Abatanzania.

Hitayezu Anastase ushizwe umutekano mu mudugudu wa Bereshi avuga ko uyu musore bamuhagaritse nyuma yo kumubona anyura mu nzira zidasanzwe ahitwa Gasizi bamuhagarika bagasanga nta byangombwa afite bahise bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano, uretse kuba nta byangombwa yari afite ngo yabemereye ko hari n’abandi bantu yari yohereje muri FDLR.

Nzirengera avuga ko inzira ya Gasizi ariyo yari kuzakoreshwa na FDLR mu kwinjira mu Rwanda ije kurasa nyuma y’uko mu birunga basanze harinzwe cyane n’ingabo z’u Rwanda, abarwanyi benshi mu bayoboye abarwanyi bagomba kwinjira mu gihugu bakaba barimo abayobowe na Col Gakwerere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ibi ni bimwe urwanda rwcu rushimirwa murwego rw,umutekano banyarwnda banyarwnda kazi twirire igihugu cyacu.

murodekayi yanditse ku itariki ya: 10-02-2015  →  Musubize

Abobaturage bakozecyane!

Fulgence yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Reka nshimire abo baturage mu ntambwe bamaze gutera yo kwirindira umutekano gusa uwo musore atange amakuru azadufasha kurwanya uwo mwanzi anavuga aho abo bagizibanabi aho abasize.Naho ubundi uwo mupaka nuwo gucugwa cyane.

Bapfakwita Albert yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

niyo bazazana n’isi yose ntibateze gutsinda RDF ntibibaho ntanibizabaho forever abo bicanyi gusa puuuu

koko yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Ibi byo ndumva ari ibindibindi.
Gusa icyo nsaba abanyamakuru n’abanyarwanda muri rusange, twirinde ibihuha n’amakuru ashyushya imitwe.

Ni byo koko igihugu gifite benshi batacyifuriza amahoro ariko nanone umwana w’imyaka 19, ntekereza ko atize atanazi neza u Rwanda n’ubutegetsi bwabwo, ntiyakoreshwa mu butasi mpuzamahanga.

Abayobozi bacu badufashe kandi ababishinzwe barangize inshingano, kuruta uko itangazamakuru rishyushya umutwe. Aha ni hahandi usanga umuntu yatangiye kwishisha uwo ariwe wese.

Mbese ubundi mwari muzi ko amakuru nk’aya adasobanutse ariyo atuma abashoramari, abanyamahanga, n’abanyarwanda badafite umutima wihangana bacike intege bakumva ko igihugu cyacu nta hazaza gifite? Ubwo se hari uwaba akigishoyemo imari?

Watch out.

KARANGWA yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

wowe uvuga ko ari ibinyoma tanga ukuri kwawe. gusa birababaje kuruhande rumwenkumunyarwanda ugishaka gutera igihugu akakibuza amakuru kirimo, kurundi ruhande irashimishishe cyane aho abaturage batangiye kwiyumvisha neza ingingo yo kwirindira umutekano, ibi nibyo kwishimira cyane kandi bakomereze aho , nukuri turabashyigkiye, ariko kandi niba hari umuntu ukiri gutekereza nkuyu musore amenyeko ari kuvomera mukatavoma

songa yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

NDASHIMIRA CYANE ABATURAGE BAFASHE KARIYA GAHUNGU KAKORESHEJWE NA FDLR KAVUGA KO KO NA BAGENZI BAKO BINJIRANYE N’ABANDI 20 NGO BAFITE N’INTWARO. NIBAJYE BAZIZANA TUZIBAFATANE MPIRI. UWO MWANA NIBAMUREKE YAMBUKE ABWIRE BAKURU BE KO TURI MASO KANDI ABAZANYE NAWE N’IBIKORESHO BYA GISIRIKARE BINJIRANYE KO TUBABITSE KANDI N’IZO NTARO NAZO TUZIBITSE MURI STOCK KUKO IZO DUFITE ZIDUHAGIJE.

NDOBA yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

nibyiza gufata menabobantu gusa bamwitondere ,aracarimo ahuzagurika .arazakuvuganeza amakuru.nabagenzibebafatwe

alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

ibi ndumva ari ibinyoma

peter yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

reka nshimire abo baturage mu ntambwe bamaze gutera yo kwirindira umutekano gussa uwo musore atange amakuru azadufasha kurwanya uwo mwanzi

Liza yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka