Rubavu Uwahitanywe n’igisasu kivuye Congo yashyinguwe mu cyubahiro

Mukagasana Vestine uherutse guhitanwa n’igisasu cyavuye ku butaka bwa Congo kikagwa mu Rwanda, washyinguwe mu cyubahiro n’abaturage benshi bo mu karere ka Rubavu.

Mukagasana w’imyaka 44 wari ufite abana batandatu n’umugabo yitabye Imana ahitanywe n’igisasu cyarashwe mu Rwanda ku isaha ya 9h15’ zo kuwa Kane tariki ya 29/08/2013 mu mudgudu wa Mbugangari umurenge wa Gisenyi.

Ku irimbi rya Karundo aho Mukagasana yashyinguwe abaturage bari bafite ishavu ryinshi.
Ku irimbi rya Karundo aho Mukagasana yashyinguwe abaturage bari bafite ishavu ryinshi.

Paul Subukino umwe mu bavuganye na Mukagasana bwa nyuma, wanagaragazaga agahinda kenshi mu muhango wo guherekeza bwa nyuma nyakwigendera, yatanze ubuhamya avuga ko Mukagasana yamukijije urupfu rwari rumwegereye.

Yagize ati: “Uyu mubyeyi ndamushimira kuko yanyitangiye, ubwo twaganiraga ambwira ko ashaka kuza kwandikisha kuza kugurira abana ubwisungane mu kwivuza. Yaransunitse nitura hasi sinzi ibyakurikiye nakangutse 14h nibona mu bitaro naho we yigendeye.”

Mukagasana Vestine wahitanywe n'igisasu.
Mukagasana Vestine wahitanywe n’igisasu.

Louis Twagiramungu, umugabo wa Mukagasana, avuga ko igisasu cyaturitse ari Goma agahita aza mu Rwanda ahuruye kureba ikibaye, yajya kureba uwo cyahitanye agasanga ni umugore we.

Mukagasana yitabye Imana afite abana batandatu asigiye umugabo harimo n’uruhinja rwakomeretse bikomeye, ubu rukurikiranwa mu bitaro bya CHUK.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko bwafashije umuryango mu gushyingura n’ubwo buzakomeza kubaba hafi, nk’uko byatangajwe na Bahame, umuyobozi w’akarere ka Rubavu.

Ati: “Abaturage bacu nibwo bukungu bwacu, uyu mubyeyi yazize amaherere kandi asiga umwana wakomeretse cyane, uretse ibihumbi 200 twatanze mu kumukurikirana, tuzakomeza gukurikirana uyu muryango no kuwitaho.

N’abandi bafite umutima utabara bawuba hafi kubera ibibazo asize birimo n’uruhinja rwakomeretse bikomeye.”

Mukagasana yarasanzwe imirimo yo guca inshuro agatunga umuryango we. Igisasu cyamuguyeho ari kumwe n’ushinzwe ubwisungane mu kwivuza mu mudugudu afite gahunda yo kubugurira abana be, ariko yitabye Imana atabuguze.

Andi mafoto y’inkuru:

Twagiramungu Louis umufasha wa Mukagasana nyuma yo gushyingura.
Twagiramungu Louis umufasha wa Mukagasana nyuma yo gushyingura.
Sukubwabo wakijijwe na Mukagasana ubwo igisasu cyaturikaga.
Sukubwabo wakijijwe na Mukagasana ubwo igisasu cyaturikaga.
Umurambo wa Mukagasana ukurwa m'uburuhukiro bw'ibitaro bya Gisenyi.
Umurambo wa Mukagasana ukurwa m’uburuhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.
Mukagasana wari umukirisitu yashyinguwe nyuma yo gusomerwa igitambo cya Misa.
Mukagasana wari umukirisitu yashyinguwe nyuma yo gusomerwa igitambo cya Misa.
Igikorwa cyo gushyingura cyari kitabiriwe n'abantu benshi.
Igikorwa cyo gushyingura cyari kitabiriwe n’abantu benshi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 6 )

Imana imwakire mu bayo gusa abashishikajwe n’intambara z’urudaca nabo ntibizabasiga amahoro kuko Imana ihora ihoze.

alias yanditse ku itariki ya: 2-09-2013  →  Musubize

Birababaje cyane ariko niyigendere gusa azize akarengane. Nyagasani amwakire mu be.

Placide yanditse ku itariki ya: 1-09-2013  →  Musubize

RIP mubyeyi. Burya ngo aho inzovu zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira. Anyways I wish Mr. Membe and the so-Called Colonel Kazarama a good weekend with a ballet in their mouth for breakfast!

Amama yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo..bikira Maria wimbuhwe azakugeza kwa data.

charles yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Nyagasani amwiyereke iteka aruhukire mu mahoro

Sylvain yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Birababaje uyu mugore azize Politike mbi zo muri aka karere. Ni byiza kumushyingura mu cyubahiro ariko nasabaga ko na bariya bahora bapfa bazize Grenades nabo mwabashyingura mu cyubahiro kuko nabo bazira ameherere nk’ayabaye ku Gisenyi, ta Gisasu cya Rubavu nta Grenades za Kigali byose ni IBISASU.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 31-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka