Rubavu: Umuyobozi yasezeye ku kazi nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko atabegera
Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero, Dukuze Christian, tariki ya 15/10/2014 yasezeye ku mirimo ye nyuma y’uko hari hashize ukwezi abaturage bavuga ko atabegera ngo akemure ibibazo byabo.
N’ubwo bivugwa ko yaba yeguye kuko abaturage bagaragaje ko atabegera ngo abakemurire ibibazo, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Buntu Ezechiel Nsengiyumva, yemeza ko Dukuze Christian yandikiye inama njyanama y’akarere ka Rubavu asaba guhagarara ku mirimo bitewe n’ikibazo cy’uburwayi afite kitamwemerera gukomeza gukora akazi.
Ubwo Radiyo Rwanda yaganiraga n’abayobozi b’uturere twa Nyabihu na Rubavu tariki ya 17/9/2014, bamwe mu baturage batanze ibibazo kuri radiyo bagaragaje ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero ategera abaturage, kugera ku kazi akererewe akanataha amasaha atageze ndetse ntasure utugari mu gukemura ibibazo by’abaturage, basaba ko ubuyobozi bw’intara n’akarere buri mu kiganiro kuri radiyo Rwanda bwagira icyo bubivugaho.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, yasubije ko nawe icyo kibazo yacyumvise ariko bahamagaye umunyamabanga nshingwabikorwa bakaganira kugira ngo bakurikirane ibyavuzwe.
Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Cartas Mukandasira asubiza kuri iyi myitwarire y’uyu munyamabanga nshingwabikorwa itari myiza, yasubije ko intara iri gukurikirana ikibazo cye kandi bazakurikiza ibyo amategeko ateganya.
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today nyuma y’uko Dukuze yeguye bavuga ko biteze ko bazahabwa umuyobozi ushobora kwegera abaturage agakemura ibibazo byabo ndetse agateza imbere umurenge batuye.

Bamwe mu batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko umurenge wabo wegereye umujyi wa Gisenyi wagombye kugira iterambere, ariko ngo imyubakire iracyari mu kajagari, ndetse n’abaturage ngo ntibabonaga umuyobozi.
Umurenge wa Rugerero uri mu mirenge igifite ikibazo cy’abashumba n’abahinzi aho abashumba bonesha imyaka y’abahinzi bigakurura amakimbirane, ikibazo cyari cyarabaye ingorabahizi.
Dukuze Christian yabaye umunyabamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero nyuma yo kuyobora umurenge wa Gisenyi naho yavuye abaturage bavuga ko batishimiye imiyoborere ye muri 2012.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwa gisenyi we ni kure kubi arutwa n’udahari ibyo tukabyimenyera
Dukuze Christian aragiye ariko usigaye ari hanyuma ye ni umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa GISENYI. kuki atari we weguye ko ariwe utagize icyo amariye abaturage ? agasuzuguro, ubwirasi , kudatanga service nziza, mbese nta kibi kitamubarizwaho !nimudutabare bayobozi kuko uyu we arutwa n’utariho tukamemya ko Umurenge wiyobora.
Uyu munyamabanga niyigendere kuko ntacyo yatumariye aha muri Rugerero. Gusa twamubonaga gake gashoboka. Nyamara niba koko azize kuba ategeraga abaturage , murebe neza n’uwa GISENYI we ni kure kubi! yakirana umunabi abamugana abereka ko Umurenge ari uwe ku giti cye; adindiza servises asuzugura kandi agatesha agaciro abakorera imirimo itandukanye mu murenge wa gisenyi. Iyo atari mu murenge arwaye cg ari muri Congé ushaka servise ategereza igihe azagarukira! Ubwo se uyu we arusha iki Dukuze Christian ? Ubuyobozi bureberera abaturage nimutabare uyu muyobozi wa Gisenyi ntacyo amariye abaturage. Maze buzashyireho Umuyobozi mwiza wegereye abaturage ubakunda kandi akabakorera, naho uriho ni uwo gukora ibyo yishakiye gusa kandi bidafitiye abaturage akamaro
Abaturage basigaye bazi ibibanogeye.
ubundi niko bikwiye kugenda muri demokrasi iyo umuyobozi adakorere abaturage agomba kwegura agaharira ababishoboye
nasezere niyihangane mu burwayibwe azakira
Ni agende mu kazi nta kamara ubaho!abandi bakosore ibyo yishe!