Rubavu: Ubuyobozi bwahumurije abaturage ku bisasu bikomeje kuraswa mu Rwanda
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagiranye inama n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yari igamije kubahumuriza no kubasaba kwirinda kugendagenda kugira ngo ibisasu biri guterwa mu Rwanda bitagira uwo bihitana.
N’ubwo kugeza ubu ntawe urahitanwa n’ibi bisasu, kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba umubare w’ibisasu byatewe mu Rwanda byari bimaze kugera kuri 11, nk’uko umunyamakuru wa Kigali Today uri i Rubavu abitangaza.

Yatangaje ko ibimaze kugwa byaguye ahantu hatandukanye nka Busasamana, Rusura, Kageshi na Gadurabwenge.
Mu nama yagiranye n’abaturage, Hassan bahame, umuyobozi w’akarere ka Rubavu, yatangaje ko badakwiye guhangayikishwa n’ayo masasu bagakomeza imirimo yabo. Gusa yabasabye kwitondera gusohoka uko babonye kugira ngo hatagira uwo kigwaho.


Hagati aho intambara ikomeye ku ruhande rw y’ingabo za FARDC zishyigikiwe n’iza MONUSCO zihangana n’iza M23.
I Goma naho imyigaragambo y’abaturage bamagana MONUSCO yakajije, aho bari kuyitera amabuye bayisaba kuva ku butaka bwa Congo. Ibyo byatumye imirimo Abanyarwanda n’abandi bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakora ihagarara.
Hagati aho abakurikiranira hafi iyi ntambara baremeza ko MONUSCO iri kurasa ku baturage, hakaba hari n’abamaze kuhasiga ubuzima n’ubwo nta mibare irashyirwa ahagaragara.


Andi makuru akemeza ko Abanyarwanda bagera kuri batanu ari bo bamaze kugwa mu mujyi wa Goma, bazize ihohoterwa bakorewe ubwo bari mu kazi kabo.
Andi makuru turakomeza kuyabakurikiranira.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
muraho!
nimuntangire iki gitekerezo cyanjye kubibazo bya congo ndi kubona. mubyukuri intambara iragaraqgara hagati y’u Rwanda na congo kuko congo imaze igihe ibiharanira. ikibazo ifite niyo yakiteye guhera cyera. yarabanje yemerera interehamwe n’ ingabo zari izahabyarimana zimaze kwica abatutsi n’abandi bayarwanda, zisahuye,zishenye u Rwanda maze barazacyira zinjirana intwaro zose zirimo n’imihoro. ibyo congo yari ibizi kandi UN(loni)yabibafashijemo, yarizi neza ko ari ikiraka izabona. congo nabayituye bamenye ko UN nibona urugamba rushyushye izahunga maze congo isigare yicuza. uwariwe wese mwisi azi nezako Abanyarwanda bihagarikiye jenoside bonyine isi iri gufana, iyo UN yafashaga abicanyi irahunga, nyuma yahoo gato cya dufasha famille kabira kugera kubutegetsi nubwo buri ku kubananira, nanone UN ihora idusaba kohereza ingabo aho abandi bananiwe. abacongo man bamenye ko ubu abanyarwanda bazi igihombo kiva muntambara, ntabwo rero tugikeneye. ariko nibiba ngombwa tuzabaha isomo kuburyo bazicuza. ariko nibisubiraho tuzahahirana tubahe kubwenge doreko tubarusha technology nibindi byinshi. Ndasimira leta yacu ikomeje kwihangana nibe nka bariya bana muri conflict management. na internal koko? Dukomeze twihangane turebe iyo bigana ariko nibiba ngombwa abanyarwanda tuzahagurukire rimwe tuyirwane kuko izaba ari intambara y’amateka ntanumwe itazagiraho ingaruka zikomeye. murakoze kwihanganira gusoma ikigitekerezo kirekire.
frdc mbona mutakomeza kuyirebera bishobotse twabasubiza kuko nagasuzuguro
kongo bayihorere ubwo nubu shotoranyi
Mana y’I Rzanda arega ndabona amaherezo ni ugufunga butugikomando tukarutangira kuko biragaragara ko congo ishaka kuturangiza 13 kzeri?
Ikinyoma mugikubise hasi murarangije!Ngo abaturage bari kwamagana MONUSCO nayo ikabarasaho.Ibyo ubihuza ute no kuvuga ko Monusco iri ku rugamba gufasha FARDC guhasya M23?None se bavandimwe abantu muha izi nkur zanyu mukeka ko arizo basoma gusa kugira ngo bamenye ibibera hariya?Uretse kwinyuraguramo mubeshya, situation iri hariya irasobanurwa n’umuntu ukomeye, umuyobozi wa MONUSCO Martin Kobbler, wanigereye hafi y’aho urugamba rubera, ntabwo ari nk’ibi by’abanyamakuru. MONUSCO yiyemeje gufasha FARDC gukurikiranaaho ziriya mbunda zirasa GOMA ziri, kandi inyinshi bari kuzisenya bakoresheje za Kajugujugu.
BANYA RUBAVU NIMWIHANGANE IMANA NIYO IZABIFASHIRIZA
Ariko ibyo muri Congo ni urujijo kabisa!!! None se abaturajye Monusco barayiziza iki, ko bayisabye kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ikaba (Monusco)irimo kurwana na M23?!!baturinde ubushotoranyi gusa!!