Rubavu: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’abagore basiga abana ku mupaka bakajya i Goma
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi buvuga ko bumaze kuremererwa n’ikibazo cy’ababyeyi basiga abana b’impinja ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, bakigira gushaka amafaranga mu mujyi wa Goma.
Kuva 2012 ikibazo cy’abana basigwa ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi nticyasibye mu binyamakuru, leta isabwa kugira icyo yakora ngo abana basigwa ku mupaka ari bato bashobore kujya bajyanwa n’ababyeyi babo bareke kubata ku mupaka aho bicwa n’inzara n’isuku nke.

Mu nama yahuje indumwa z’abadepite n’abayobozi bo mu karere ka Rubavu tariki 16 Kamena 2015, ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi bwagaragaje ko ikibazo cy’abana batabwa ku mupaka kirenze ubushobozi bw’umurenge.
Mugisha Honore umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi, avuga ko ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka bwagombye kureba uburyo bworohereza abagore bakorera Goma kujya bajyana abana, kuko aho babasiga bigira ingaruka ku bana.
Inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zivuga ko umunyagihugu wese agomba kwambuka mu gihugu afite urupapuro rumwemerera gusohoka mu gihugu, abagore bakorera Goma bakavuga ko urwo rupapuro rubahenda kandi bakora ingendo nyinshi ku buryo rutamara igihe ntibabone amafaranga yo kuzigura.
Umwe mubaganiriye na Kigali Today avuga ko urupapuro rugura ibihumbi icumi kandi yambuka umupaka inshuro zirenga eshanu ku munsi, urwo rupapuro rutewemo kashe ku mpande zombi (RDC-Rwanda) ngo ntirwamara icyumweru mu gihe amafaranga akoresha mu bucuruzi atageze ku bihumbi icumi y’u Rwanda.
Akomeza avuga ko bahitamo gusiga abana ku mupaka kugira ngo bashobore gutunga ababa basigaye mu rugo. Agira ati “Ntitwakwita ku mwana umwe ngo abandi bicwe n’inzara, turamusiga kutajya gushakisha twagira icyo ducyura abandi bakarya.”
Aho abana basigwa usanga bakina n’imyanda, abandi bakarira kubera kwicwa n’inzara ariko iyo banyina bavuye Goma bagarutse mu Rwanda bafite ibyo baje kwikorera barabonsa bakikomereza akazi ko kwikorera imitwaro kuko batemerewe kubambukana umupaka.
Benshi mu bagore bakora ubucuruzi bwambuka umupaka baba bafite irangamuntu za Gisenyi no mu mirenge yegereye umupaka ku buryo bitabasaba kugura urupapuro rw’inzira, gusa abana bahetse bagomba kurugira kuko nta rangamuntu baba bagafashe.
Mugisha avuga ko ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka bubuza abana kwambukana na nyina nta Laisse Passe cyangwa PassPort kubera impungenge z’icuruzwa ry’abana, kuko hari abajya biba abana bakabambukana.
Gusa avuga ko abana baba bafite icyangombwa cya Act de Naissance kandi kiba kiriho amazina y’ababyeyi babo.
Mugisha avuga ko icyo cyangombwa (act de Naissance) kigura amafaranga y’u Rwanda Magana atanu kandi kimara amezi atatu, ngo kiramutswe cyemejwe gukoreshwa cyakuraho akajagari ko gusiga abana ku mupaka bigatuma ubuzima bw’abana bumera neza.
Uretse ikibazo cy’abana b’impinja basigwa ku mupaka, hari n’abana bava mu ishuri bakaza gukorera amafaranga mu kurera abo bana baba basizwe, bigatuma bigira ingaruka ku burezi mu karere ka Rubavu.
Depite Kayiranga Rwasa Alfred avuga ko igisubizo cyagombye kureberwa mu miryango, inzego zibanze zikabarura abana basigwa ku mupaka n’ababyeyi babo bakaganirizwa ku buryo iyo ngeso yahagarara.
Rwasa avuga ko niba abagore basiga abana bagiye gukora, abana bagombye gusigaranwa n’abagabo, aha akirengagiza ko n’abagabo baba bagiye gukora cyangwa abo bagore bakaba badafite abagabo babana.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|