Rubavu: SOPICAF yahombye miliyoni 700 kubera ibiza by’imvura

Ubuyobozi bw’uruganda SOPICAF rutunganya ikawa butangaza ko ibiza by’imvura byibasiye akarere ka Rubavu by’umwihariko umurenge wa Nyamyumba rukoreramo bimaze kwangiza ibintu bifite agaciro ka miliyoni zirenga 700.

Nk’uko bitangazwa na Ally Hajdi Ntawukiriwabo Ramadhan, umuyobozi wungirije w’uruganda rwa SOPICAF ngo ibiza byabangirije byabaye inshuro eshatu kuburyo byangiye byangiza inyubako, ububiko hamwe n’imashini byose bitwaye akayabo ka mimiyoni zirenga 700.

Zimwe mu mashini z'uruganda SOPICAF zangijwe n'ibiza.
Zimwe mu mashini z’uruganda SOPICAF zangijwe n’ibiza.

Ally Hajdi Ntawukiriwabo avuga ko aho bakorera hubatswe mu myaka irenga 30 kandi ibiza bitangiye kuza kuva aho insina zari ku misozi zirwaye Kirabiranya kuko zari mu birwanya isuri zigafata amazi ntatembe.

Nubwo uru ruganda rwahombye amafaranga atari macye ngo igikomeje kurutera impungenge nuko naho bafashe ubwishingizi muri COGEAR banze kubwishyura none bakaba bagomba kujya mu manza kandi bari babufashe kugira ngo bashingane ibyabo byangizwa n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi.

Amwe mu mazu uruganda rwa SOPICAF rwakoreragamo n'ibiyarimo byangijwe n'imvura.
Amwe mu mazu uruganda rwa SOPICAF rwakoreragamo n’ibiyarimo byangijwe n’imvura.

Leta yafashe ingamba zo kurwanya isuri ariko n’abaturage bagomba gufata amazi yo ku mazu cyane ko amazu y’amabati yihutisha amazi ayagwaho.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka