Rubavu: Itorero ryakoresheje igiterane cyo guhimbaza Imana hagaragaramo abatinganyi

Itorero rya EDAR (Eglise de Dieu en Afrique au Rwanda) ryateguye igiterane cyo guhimbaza Imana taliki ya 3/5/2014 mu karere ka Rubavu maze abacyitabiriye batunguwe no kubona ari icyo gutangiza itorero ry’abatinganyi, bitumwa bamwe mubacyitabiriye basohoka bacyamagana.

Vatiri Deogratias umuyobozi w’itorero rya EDAR wateguye iki giterane cyabonetsemo abashyitsi bavuye Kigali, Uganda n’Amerika, avuga ko igiterane cyari icyo guhimbaza Imana nk’abantu bayoborwa n’umwuka wera, gusa ngo igiterane kigeze hagati bamwe bafashe ijambo bavuga ko baje gutangiza itorero ry’abakora imibonano mpuzabitsina babihuje bazwi ku zina ry’ubutinganyi.

Vatiri watunguwe nibyo yumvise mu giterane yateguye ngo ubwo bamwe basohokaga, we n’abo bafatanyije kuyobora itorero bariherereye bamagana ibitangajwe ndetse basaba ko abo batinganyi bakwihana.

Ati “mu maso y’Imana n’abantu twamaganye ubutinganyi kandi n’uwabizana mu itorero ryacu twamushyira hanze.” Cyakora yabajijwe uwatumiye abasore umunani batanze ubuhamya ko ari abatinganyi bagasaba ko abantu babafasha bakabakunda kuko ari abantu nk’abandi yasubije ko atabizi.

Bamwe mu bayobozi b'igiterane harimo abavuye Uganda, Amerika n'i Kigali.
Bamwe mu bayobozi b’igiterane harimo abavuye Uganda, Amerika n’i Kigali.

Abasore bavuze ko bashaka ko abantu batabamagana kuko basenga Imana ikabumva bitewe n’uko Imana yabahaye ubwenge, ikindi bakavuka nk’abandi ntibavuke inyuma y’inda, bakavuga ko bameze kimwe n’abandi uretse kuba badateye kimwe ariko ngo bava amaraso ntibava amazi.

Bavuga ko abantu bakwiye kubafasha guhangana na Sida kandi bagakomeza gusenga Imana, aba basore bakaba barahawe n’amafaranga ibihumbi 120 nyuma yo gutanga ubuhamya naho abagize itorero rya EDAR bagatangira uburyo bakura ikimwaro kuri iryo torero ryari ryatumiye n’ayandi matorero.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, avuga ko yatunguwe no kumva abatinganyi baraje gukorera inama no gutangiza itorero mu karere ayobora atabizi mu gihe nta burenganzira bahawe akavuga ko bitumvikana uburyo bahisemo gukorera mu kabari kandi amatorero agira ahantu akorera hazwi.

Muri iki giterane hari hatumiwemo abandi bashumba bavuye mu mahanga nka Bishop Senyonjyo wari uvuye mu gihugu cya Uganda ndetse warije uje gutangiza iri torero ku mugaragaro muri iki giterane cyagombaga kumara iminsi ibiri.

Bamwe mu batinganyi batanga ubuhamya imbere y'abakirisitu.
Bamwe mu batinganyi batanga ubuhamya imbere y’abakirisitu.

Vatiri avuga ko icyabagenzaga ari uguteza imbere abantu no gufasha abarwayi ba Sida bashyirwa mu kato bijyanye nibyo abakora ubutinganyi bavuga ko bakomeje kugerwaho n’ingaruka za Sida.

Bamwe bo mu itorero rya EDAR bavuga ko umwe mu bari bashinzwe itumanaho muri iki giterane witwa Gasana ariwe wabikoze atumira aba batinganyi kubera ko avuga icyongereza kandi umushumba we Vatiri akaba atakizi kuburyo yanasemuraga ibyo abandi bavuga akaba yarabikoze kugira ngo intumwa zavuye muri Uganda n’Amerika bagire amafaranga basigira itorero.

Bamwe mu bitabiriye iki giterane bavuga ko batunguwe no kumva no kubona mu Rwanda hari abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, bavuga ko kuba bigeze mu matorero biteye agahinda, basaba ko abakirisitu bakwiye kugira ugushishoza gukomeye kuko amwe mu matorero y’ibyaduka aba afite intego atari iyo kwigisha ijambo ry’Imana ahubwo yo kwigisha ukwemera kwabo.

Ubu mu Rwanda nta tegeko rihanira abantu gukora imibonano mpuzabitsina babihuje ndetse ubwo abo basore biyerekanaga mu rusengero nta nzego zagize abo zihagarika cyangwa zikurikirana.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

abo ba gay ndabemeye kd ibyo bavuze ni ukuri imana irabakunda nkuko nundi wese ufite ubumuga butuma adasa n’abandi imana imukunda! thank you gay

peter yanditse ku itariki ya: 8-05-2014  →  Musubize

Iki njye ndabona ari ikibazo cyarebwa muburyo bubiri
 Kurwego rw’amategeko : Hakabaye hajyaho amategeko asobanutse ahana abatinganyi,Ikindi umuntu yakwibaza niba iri torero ryarahawe uburenganzira bwo kujya gukorera mu kabare n’inzego zibifitiye ububasha ndetse hakamenyekana niba rifite n’ubuzima gatozi.ryaba ryaremerewe hakarebwa niba ryarakurikije ibiteganwa mu masezerano ryagiranye n’inzego zibishinzwe.
 Umuntu kandi yakwibaza ngo hakozwe iki nyuma y’uko ibi bigaragara?

cyusa Diane yanditse ku itariki ya: 8-05-2014  →  Musubize

Inkuru yanditse neza. nubwo hari utuntu twakosorwa nko kuba batabikorera amafaranga. ariko muri rusange mwayanditse mwashishoje, mwarebye itegeko, mwahishe amasura yabo, ndetse mwerekana n’ibibazo bahura nabyo. Iri niryo tangaza makuru ryubaka. Uko na byumvise si ukuba baratangije itorero ry’abatinganyi dore ko n’abandi bari batumiwe, ahubwo nuko batanze ubuhamya kandi bagasaba ko abandi bakristo batabaha akato kuko ari abantu nk’abandi, ahubwo bakabemerera gusenga hamwe nabo - ariko mwabivuze munkuru yanyu. murakoze

Gatete yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

Bahame rero arabyemeye mu karere ayobora, nine se niba atabyemera iryo torero ntiyari no kurihagarika....abo banyamerika uugirango saho banyura bemeza ko urwand ari igihugu cabatinganyi ngo aruko batabaha uburenganzira.abo ba jeune 120000 ngo uvuge ko uri umutinganyi, Utaramenye Imana!!!maze abandi bayafata ngo batere grenade mwisoko ya rubanda nabi wabo bapfiramwo!!!

ncuti yanditse ku itariki ya: 7-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka