Rubavu: Inzu y’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka yagwiriwe n’ikamyo

Inzu y’u Rwanda y’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi yagwiriwe n’ikamyo irangirika ariko ntihagira ukomereka.

Impanuka yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gashyantare 2016 saa saba n’igice.

Ikamyo yavuye mu muhanda igwira inzu yangiza igisenge cy'inzu abinjira n'abasohoka.
Ikamyo yavuye mu muhanda igwira inzu yangiza igisenge cy’inzu abinjira n’abasohoka.

Umushoferi w’Umunyakenya wari utwaye ikamyo ifite plaque ZC 6052 ipakiye amavuta atekeshwa yahagaze mu muhanda iruhande rw’inzu Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka, agiye mu biro by’abashinzwe kugenzura ibicuruzwa bivuye hanze (Magerwa) atungurwa no kumva imodoka yari asize mu muhanda ari yo ihirimye.

Abaturage babonye impanuka iba, bavuga ko umushoferi nta ruhare yabigizemo kuko impanuka yabaye adahari kandi yasize imidoka ihagaze.

Ikamyo yahirimye ku nzu y'abasohoka n'abinjira ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi.
Ikamyo yahirimye ku nzu y’abasohoka n’abinjira ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi.

Kamana utuye mu Mujyi wa Gisenyi wabonye impanuka iba, avuga ko ikamyo ari yo yigushije. Yagize ati “Biratangaje kuko impanuka yabaye umushoferi yasohotse, twarebaga kuko yari ihagaze, hanyuma ikagenda gahoro gahoro kugera ihirimye.”

Umushoferi wari uyitwaye ntiyifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ibyabaye ari ikibazo na we adashobora gusobanura kuko yari asize ahagaritse imodoka neza hanyuma ikitwara.

Hangiritse igisenge n'ibyuma bikingije inzu abantu bava mu nzira ntiyagira uwo ikomeretsa.
Hangiritse igisenge n’ibyuma bikingije inzu abantu bava mu nzira ntiyagira uwo ikomeretsa.

Ati “Sinari nyirimo, navuyemo nsize nyihagaritse njyanye impapuro ku bagenzura ibicuruzwa bivuye hanze, nanjye natunguwe n’uburyo yavuye aho yariri ikagande ikagonga.”

Uretse igisenge cy’inzu y’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka yagwijwe n’ikamyo, hangiritse ibyumba byari bikikiye iyo nyubako.

Umushoferi yavuze ko imodoka ifite ubwishingizi ku buryo izishyura ibyo yangije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ntakwizera ibyuma by’abazungu. Jye iyo mpagaze ahacuramye, n’ubwo feri à main yaba ikora akajana, ntagaho ibuye;Kuko abantu bashobora kuza bakayegamira ari babiri, batatu se, imodoka igakonkoboka.

G yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

Arabeshya ahubwo mbasabiye amahugurwa mukazi bakora kaburi munsi kuko kwiga ni uguhozaho bamwe mubashoferi barakabije

alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

Ntabeshye yibagiwe gusiga ashyizemo brakes. Bibaho cyane kubera fatigue y aba truck drive.

Nomijana jean yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

Ntabeshye yibagiwe gusiga ashyizemo brakes. Bibaho cyane kubera fatigue y aba truck drive.

Nomijana jean yanditse ku itariki ya: 16-02-2016  →  Musubize

Birashoboka ko yari ipakiye ibintu birenze ubushobozi bwa contineur kandi akayihagarika ahantu ihengamye kubyo butagaragarira amaso...Gukurikiza amabwiriza rero no byiza birafasha.

yo yanditse ku itariki ya: 15-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka