Rubavu: Inkangu yagwiriye inzu, yica abantu bane
Imvura yaguye mu Karere ka Rubavu mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ushyira ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2016, yateye inkangu mu Murenge wa Nyakiriba, ihitana abantu bane bo mu rugo rumwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Nzitabakuze Jean de Dieu, yatangarije Kigali Today ko inkangu yahitanye abo bantu bari batuye mu Mudugudu wa Nyakibande, Akagari ka Gikombe muri uyu murenge, yatewe n’imvura idasanzwe yaguye guhera saa mbili z’ijoro.

Yagize ati "Umugore n’umugabo n’abana babiri bari mu nzu ni bo bahitanywe n’inkangu. Hashoboye kurokoka abana babiri bari hanze y’inzu hamwe n’abandi bana batatu batari baharaye."
Nzitabakuze avuga ko ubuyobozi bw’umurenge bwakoze ibikorwa byo gutabara ndetse ku isaha ya saa saba z’amanywa yo kuri iki Cyumweru, ni bwo biteguraga kubashyingura.
Nzitabakuze avuga ko uretse ababuze ubuzima, ngo mu Murenge wa Nyakiriba hamaze kwangirika amazu 15 kubera imvura naho hegitare imwe y’imyaka yarangiritse.
Imvura idasanzwe mu Karere ka Rubavu ikunze gutera inkangu zihitana ubuzima bw’abantu kuko mu cyumweru gishize, hari abana babiri mu Murenge wa Rugerero bahitanywe n’inkangu, sekuru wabo ariyahura.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ikibazo gikomeye
Imana,ibakiremubayo abasigaye,mugire kwihangana mukomere