Rubavu: Imiryango ibihumbi 52 yagejejweho amazi meza
Abaturage bo mu mirenge ya Busasamana, Bugeshi, Mudende, Rubavu, Cyanzarwe, Rugerero na Nyakiliba yo mu karere ka Rubavu, taliki 21/03/2013 bashyikirijwe umuyoboro w’amazi meza ufite uburere bwa kilometero 102 uzagera ku baturage ibihumbi 52.
Umuyoboro w’amazi Yungwe-Bikore-Mizingo-Mutura wubatswe ku nkunga y’ubufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi na UNICEF binyujijwe mu mushinga w’ibikorwa by’amazi isuku n’isukura (WASH PROJECT) ukorera mu turere tw’amakoro aritwo Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Abaturage batuye muri utu turere bahoranye ikibazo cy’amazi meza kandi ariho akomoka cyane ko bivugwa ko mu birunga habarizwa amasoko y’ibiyaga. Ubusanzwe bakoreshaga amazi y’imvura n’amazi atemba avuye mu birunga.
Abaturage bashima ubuyobozi budahwema kubatekerereza ibyiza, bavuga ko bazarinda uwahirahira abyangiza kuko kubona amazi meza ari ubuzima; nk’uko byatangajwe na Twisungimana Theoneste wo mu mudugudu wa Mugongo mu murenge wa Mudende.

Abaturage bazajya batanga umusanzu wo kubibungabunga no gukomeza kubifata neza hasimburwa ibyangiritse. Ubu buryo bwo kwishyura amazi bavomye bituma baha agaciro ibikorwa bagenerwa aho kumva ko ari iby’ubuntu byakwangirika ababikoze bakaba aribo bagaruka kubisana.
Abaturage bavuga ko aho batuye batarwara amaraliya ariko ngo indwara z’isuku nke zari zibugarije kuburyo badatinya kuvuga ko babonye urukingo nibubahiriza inama bahawe.

Ibikorwa remezo by’amazi byatashywe mu karere ka Rubavu byafashije EWSA kuzamura umubare w’abaturage bafite amazi meza aho bavuye kuri 54% bakagera kuri 66%; nk’uko byemezwa na James Sano, umuyobozi muri EWSA ushinzwe amazi n’isukura.
Iki gikorwa gifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 700. EWSA iteganya ko bizagera muri 2017 abaturage bose bafite amazi meza.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, avuga ko abaturage bakorewe byinshi bibateza imbere kandi bitagiye guhagararira aha, ahubwo ko ibyiza bigomba gukomeza mu kugera ku ntego u Rwanda rwihaye yo kugeza ubuzima bwiza ku baturage no ku ntego y’ikinyagihumbi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IBYO MWAKOZE NIBYIZAAAAAAAA , ARIKO NO MURI KANZENZE NAHO HARI IKIBAZO CY’AMAZI, GUSA IYO MUYAHAYE ABANDI TWUMVA NATWE BIZATUGERAHO, ARIKO AMASO YAHEZE MUKIRERE, KUBERA GUHORA TUVUGA TUTI NATWE BAZATUZANIRA AMAZI YEGUHORA ARINGUME MURUYU MURENGE. MURAKOZE, AHO NI MU MURENGE WA KANZENZE.