Rubavu: Ikamyo yagonze Tagisi itwaye abagenzi hapfa babiri

Mu masaha ya saa munani z’amanywa mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, haberereye impanuka yatewe n’ikamyo yacitse feri igonga imodaka yo mu bwoko bwa ‘Minibus’ (twegerane) yari itwaye abagenzi, babiri bahasiga ubuzima.

Abatangabuhamya babibonye bavuga ko taxi yabonye ikamyo shoferi ahagarara ashaka aho yayihungira, ihita ibagonga. Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiriba, Nyiransengiyumva Monique, yatangarije Kigali Today ko abantu babiri bahise bahasiga ubuzima, harimo umuturage wagendaga n’amaguru hamwe n’umugenzi wari muri taxi.

Nyiransengiyumva yatangaje ko abantu batandatu ari bo bakomeretse bikomeye bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi.

Umuhanda Kabari-Gisenyi urenze ahazwi nka Bazilete, hakunze kubera impanuka bitewe n’imodoka zibura feri.

Ubuyobozi bwa Polisi n’Akarere ka Rubavu muri 2015 kubera impanuka ziboneka mu muhanda wa Kabari-Gisenyi, bari barasabye ko mbere y’uko ikamyo imanuka aho Bazirete abashoferi bagomba kugenzura niba zimeze neza, uwo mwanzuro ukaba wararebaga n’imodoka zimanuka zinjira mu mujyi wa Gisenyi zagwaga ku bitaro byaho.

Kuva muri Nyakanga 2015 kugera muri Kanama 2016 mu Rwanda habaye impanuka z’imodoka zitwara abagenzi 245, zihitana abantu 91 hakomereka 408 ku buryo bukomeye.

Icyakora ishyirwa mu bikorwa ryo kugenzura imodoka zimanuka Bazirete niba ziba zifite ubushobozi bwo kuhamanuka ntiryubahirizwa, mu gihe izinjira mu mujyi wa Gisenyi zashyiriweho ahantu zibanza kugenzurirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hariya hantu hakunda kubera Impanuka ,uko mbyumva na Leta ishyizemo imbaraga hari hakwiye imihanda 2 kuva Mahoko kugera Kabari umwe unyuramo izizamuka undi unyuramo izimanuka nibura byakoroha.Mubyiteho rwose

Boss yanditse ku itariki ya: 20-05-2021  →  Musubize

umuhanda wasubiye aho wabaga koko kuri gereza

kumakamyo manini nibura na coaster

EMMA yanditse ku itariki ya: 20-05-2021  →  Musubize

Leta yakagombye kohereza aba experts mubijyanye n’impanuka zo mumihanda naho ubundi rubanda rurahashyirira!!!
Ndahamya neza ko hariya Bazirete nta bantu batahazi! ariko kugeza ubu nta minsi ebyiri ishyira hatabaye impanuka! Abanyonzi bafata kumodokari niho babarizwa, imodokari zibura feri niho zibariwza! Tumaze imyaka myinshi icyo kibazo kihari!! Ndibaza niba za ntumwa za rubanda zitabona ikibazo kiri hariya Bazirete!!! Ese muzajya mwita kubibazo biba Kigali City gusa? Let us see the end !!!!

Leonard yanditse ku itariki ya: 19-05-2021  →  Musubize

Ahantu hakunda kubera impanuka ahenshi usanga ntanibyapa bihashyirwa,hakwiye ibyapa nkabiriya biri Huye kwankundabagenzi nibenshi hatari.nakimwe Kamonyi ntacyo hariya Rwamagana buli munsi hagwa.imodoka umanutse,utaye,umuhanda ujya Gishari ntacyapa namba,kihaba.abashyira ibyapa ahantu basa nabatarebeba,uko hateye.urugero reba Kabuga umanuka ugana ikigali,cyangwa ujya uzamuka,uwashyize,icyaha . cya Taxis hariya yatekereza iki!isaha iyariyo.yose uzumva haguye,abantu ni henshi Runda i Camions zimicanga,zikwiye amasaha yazo,naho ubundi izabura,Feri.izakora ibara bakwiye kuziha amasaha y ijoro kugera saa moya

lg yanditse ku itariki ya: 19-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka