Rubavu: Ihene zari zifungiwe kubura ibyangombwa zarekuwe
Ihene 756 zari zifungiye ku ibagiro rya Kijyambere rya Gisenyi zahawe ibyangombwa bizemerera kwambutswa umupaka Kuwa mbere tariki ya 12/1/2015, mu gihe hari hamaze gupfamo esheshatu zishwe n’inzara.
Kuva tariki ya 8-9/1/2015 izi hene zari zivuye mu Turere twa Rulindo, Gatsibo, Kayonza, Kirehe na Bugesera zafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) zigiye kwambuka umupaka ngo zijyanywe muri Kongo zidafite ibyangombwa byuzuye, kuko harimo 200 zifite ibyangombwa by’ibihimbano.
Bamwe mu bacuruzi b’amatungo magufi yoherezwa muri RDC avuye mu Rwanda batangarije Kigali today ko ikibazo bagize gituma bafungirwa amatungo ari ukubura amaherena atangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kuko aho ihene zituruka batubahiriza amabwiriza yo kwambika ihene zigiye mu isoko amaherena zagezwa mu Karere ka Rubavu amaherena nabwo akabura.

Umwe mubacuruzi avuga ko bakoze akazi kabo ariko abashinzwe gukurikirana amatungo badohotse haba aho ihene zaguzwe kimwe n’Akarere ka Rubavu basanze kadafite amaherena, bigatuma ihene zifungwa iminsi ine zicwa n’inzara ku buryo bizatera igihombo abacuruzi.
Ihene zafunzwe ngo zirimo ibice bibiri harimo 556 zaguzwe n’abacuruzi bibumbiye hamwe mu ishyirahamwe “WOWE NA NJYE” rikorera mu Karere ka Rubavu babuze amaherena kugira ngo huzuzwe ibyangombwa zishobore kwambutswa umupaka, hakaba n’izindi 200 z’umunyekongo wacurishije ibyangombwa bya RAB akaza gufatwa.
Abacuruzi bavuga ko amabwiriza ya RAB asaba ko itungo rijyanywe mu isoko rigomba kwambikwa amaherena ariko mu ntara y’uburasirazuba ntibikorwa, mu gihe ubuyobozi bwa RAB buvuga ko byatewe no kudohoka ku kazi kw’abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu turere batakijya gufata amaherena ku biro bya RAB aho bayafatira ku mafaranga 250.
Aya maherena ngo iyo ageze mu karere yambikwa amatungo yajyanywe mu isoko hamwe n’ibyangombwa bigaragara ko yagurishijwe, ariko ngo ibyangombwa biyemerera kwambuka umupaka bitangwa na RAB.

Ikibazo cyahabaye ngo abacuruzi bagura ihene mu Ntara y’Iburasirazuba ntibigeze bahabwa amaherena bageze mu Karere ka Rubavu basanga ntayahari, ndetse n’umukozi wa RAB utanga ibyangombwa ngo zambuke umupaka ari mu kirihuko bituma ubucuruzi bwabo budindira ndetse ihene esheshatu zicwa n’inzara.
Ubuyobozi bwa RAB buvuga ko iki kibazo cyamaze gufatirwa igisubizo kuko umukozi ushinzwe gutanga ibyangombwa yagaruwe ku kazi, naho ikibazo cy’amaherena ngo abakozi b’uturere bashinzwe kuvura amatungo barasabwa kujya gufata amaherena ku buyobozi bwa RAB kugira ngo ajye ashyirwa ku matungo mu gihe cy’isoko.
Abacuruzi b’ihene ba Rubavu nabo bemerewe kujya bahabwa amaherena bakwifashisha igihe baguze ihene zitayafite kugira ngo bitabadindiriza akazi.
Ihene zari zifungiye mu ibagiro rya Gisenyi zikaba zemerewe kwambuka umupaka zibanje gutanga amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 byo kuba zaragejejwe mu Karere ka Rubavu zitambaye amaherena, naho uwacuje ibyangombwa nawe ahanishwa gutanga amande y’ibihumbi 100.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|