Rubavu: Harashakishwa miliyoni 40 zo kubakira abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko hakenewe amafaranga agera kuri Miliyoni 40 kugira ngo gashobore kubakira abanyarwanda kakiriye birukanywe muri Tanzaniya.
Imiryango 24 y’abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya niyo yakiriwe mu karere ka Rubavu nyuma y’uko indi itandatu ibyanze kubera ko hegereye umupaka wa Kongo kandi bavuga ko hahora umutekano muke.
Amazu ane niyo amaze kuzamurwa asigaje isakaro naho andi 20 yaheze mu musingi, mu gihe abanyarwanda birukanywe Tanzaniya bacumbikiwe kandi bagomba kujya mu nyubako zabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko ibyakozwe hakoreshejwe amafaranga yatanzwe n’abaturage, ariko ngo hakenewe andi agera kuri miliyoni 40 zo kuzamura andi mazu 20 asigaye.
Nyirasafari Rusine Rachelle, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’baturage, avuga ko barimo gushaka inkunga mu bafatanyabikorwa b’akarere hamwe n’abaturage kugira ngo izi nzu zishobore kuzamurwa, maze Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ibahe isakaro.
Mu nama yari yateguwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 3/9/2014 yagombaga kureba uburyo inkunga yo kuzamura amazu asigaye yaboneka ntihabonetse umubare uhagije w’abari batumiwe, kuko mu bantu 80 abagera kuri 12 gusa aribo bari bitabiriye, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bukaba bugiye gutegura iyindi ishobora kuzitabirwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|