Rubavu: Hakomeje ukutumvikana ku butaka bugabanya Congo n’u Rwanda

Mu midugudu yegereye umupaka wa Congo ariyo Gasutamo n’Iyobokamana mu kagari ka Mbugangari umurenge wa Gisenyi, taliki 22/3/2014, hagaragaye impagarara n’abasirikare benshi ku ruhande rwa Congo bavuga ko u Rwanda rwigabije ubutaka bwabo.

Iki kibazo kimaze iminsi cyongeye kwigaragaza kubera umuganda wo gutema ibihuru ingabo z’u Rwanda zirinze umupaka mu kagari ka Mbugangari zakoze bituma abaturage ba Congo batuye ahitwa mu Birere bahamagaza ingabo zabo n’ubuyobozi bavuga ko u Rwanda rwibasiye ubutaka bwabo.

Aha hantu niho ingabo z'u Rwanda zabaga mbere ariko ziza kwigira inyuma igihe M23 yafataga Goma kugirango abantu bazazitiranya na M23.
Aha hantu niho ingabo z’u Rwanda zabaga mbere ariko ziza kwigira inyuma igihe M23 yafataga Goma kugirango abantu bazazitiranya na M23.

Aha hantu hatera ibibazo ntihubatse ariko ni inyuma y’amazu yubakwa n’Abanyarwanda. Mbere y’Ugushyingo 2012 ingabo z’u Rwanda zirinda umupaka zagarukiraga ku muhanda utandukanya ubutaka bw’u Rwanda na Congo ariko M23 imaze gufata umujyi wa Goma byabaye ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zisubira inyuma kugera kuri metero 100 hirindwa ko zitiranywa n’abarwanyi ba M23.

Nyuma y’uko M23 ivuye mu mujyi wa Goma tariki 01/12/2012, aho ingabo z’u Rwanda zavuye abayobozi ba Congo n’abaturage bahise bahita ubutaka butagira nyirabwo (zone neutre) batangira kuhamena imyanda no kuharagira amatungo.

Umunuko w’ibishingwe umenwa aho hantu hamwe n’ibihuru bikurura amatungo nibyo byatumye ingabo z’u Rwanda zihakora umuganda, bituma Abanyecongo bahamagaza ubuyobozi n’ingabo zabo bavuga ko ingabo z’u Rwanda zigabije ubutaka bwabo.

Ingabo z'u Rwanda zaje gukora umuganda hano bituma Abanyakongo bahurura ngo ubutaka bwabo bwavogerewe.
Ingabo z’u Rwanda zaje gukora umuganda hano bituma Abanyakongo bahurura ngo ubutaka bwabo bwavogerewe.

Ubwo abayobozi b’umujyi wa Goma n’ingabo bahageraga basobanuriwe n’ingabo z’u Rwanda ko aho bakorera bahasanzwe kuva kera ndetse n’umuhanda Abanyecongo bakoresha wakozwe n’u Rwanda, hemezwa ko abashinzwe imipaka aribo bazakemura iki kibazo.

Bamwe mu baturage bahatuye, bavuga ko icyo Abanyecongo bita ubutaka butagira nyirabwo budahari kuko Abanyecongo bakoresheje ubwabo babwubakamo n’ubwo u Rwanda rwasize bakabuturamo kugeza n’aho inzego z’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Congo bakoreramo ari ku ruhande rw’u Rwanda.

Nk’uko bamwe mu baturage babisobanuriye Kigali Today ngo igifatwa nk’umupaka ubu, ni umuhanda waciwe n’u Rwanda, bakavuga ko iyaba ari ku butaka bwa Congo u Rwanda rutari kujya kubakoreshereza umuhanda.

Aho Abanyekongo bavuga ko ari ubutaka bwabo ni inyuma y'amazu arimo kubakwa ku ruhande rw'u rwanda.
Aho Abanyekongo bavuga ko ari ubutaka bwabo ni inyuma y’amazu arimo kubakwa ku ruhande rw’u rwanda.

Abasirikare b’u Rwanda bahakorera bavuga ko babangamirwa n’umwanda umenywa hafi yabo utera umunuko, bakavuga ko ihene zibasanga aho barara zikabangiriza, babibwira ba nyirazio ntibagire icyo babihinduraho, kuburyo inzego zishinzwe imipaka ku bihugu byombi zigaragaje imipaka nyayo byagabanya impagarara.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 5 )

ariko harya nk’umuntu ashaka kujya mu gisirikare ni ibiki asabwa.
imyaka atagomba kurenza ni ingahe, mbese n’ibindi bikenerwa ni ibihe?
uwitwa Ndore Rulinda abarizwa he? ndamwibuka yadukoresheje ingando i Gishali; undi witwa HABIBU nawe yaratuganirizaga; uwitwa Mbabazi we se ubu abarizwa he, sha urugamba rwa RPA Bararukubwira ukumva rwose si ibyo bafitira . mbega operation; ariko ubundi banyarwanda mwaretse tukajya twiyubakira i gihugu aho kwirinda ay’aba koloni. abantu bashaka guca umuco wacu ngo abahuje ibitsina bashyingiranwe.
narintandukiriye gake, iby’umupaka nabyo rwose tubyikemurire tutihaye amahanga.bahuu ese ubundi imipaka y’ibihugu ishyirwaho kuki byasabye ko abanyaburayi bayidushyiriraho twe ntitwari kubyikorera? agaciro@com muzansobanurire nanubu sindabyumva peeee
murakagira Imana; Kigalitoday ndetse na Igihe muradufasha cyane kumenya amakuru

abayo yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

ABANYEKONGO BARASHAKA KUTUBUZA UMUTEKANO NKO MU BIHE BYASHIZE NIBAREKE DUTEKANE KUKO UMUNYARWANDA AKENEYE UMUTEKANO MUBYO AKORA KUGIRANGO YITEZE IMBERE MUGIRE IBIHE BYIZA

KAREMERA yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

ABANYEKONGO ICYO BADUSHAKAHO BARIBESHA NTIKIZABA NAGATO

KAREMERA yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

congo irarambiranye neza pe! ngaho ingabo zabo ku butaka bwacu ngaho none batangiye kwitiza ubutaka bwacu babwiyitirira byibuze se niba banabushaka nibabanze bamenye kubugirira isuku birinde umwanda kuko twe abanya Rubavu baratubangamira rwose.

Denzel yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

ikibazo kizakemuka, ingabo ndazemera cyane, bakoresha ubwitonzi n’ubuhanga nk’ubwa Salomon uvugwa muri Biblia.
ubu Ingabo murikarana mugasangira umuganda, ubuzima mu kutuvura, nta bwoba mbese.
kera cyane(before 1994) yashoboraga no kukunyuraho ugahita winyarira; A -A-Agatabi

abayo yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka