Rubavu: Bazindukiye ku mupaka bashaka gusubira iwabo muri RDC

Kuva mu gitondo tariki ya 09 Gicurasi 2020, abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batuye mu Karere ka Rubavu babyukiye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi bashaka gutaha, ariko Urwego rwabinjira rwa RDC rurabangira.

Ni abaturage babarirwa muri 200 kandi barimo kugenda biyongera uko amasaha yigira imbere, bose bahuje umugambi wo gusubira mu gihugu cyabo.

Kigali Today yageze ku mupaka ivugana na bamwe muri bo batangaza ko gutaha kwabo kwari kwateguwe ndetse Ambasade yabo ibibafashamo, bavuga ko batunguwe no kubona basanze abakorera ku mupaka ku ruhande rwa RDC banze ko basubira iwabo.

Jean Claude ni umwe mu baganiriye na Kigali Today, agira ati ; «Tumaze iminsi tubitegura, dufite gurupe whatsapp duhuriraho n’abayobozi muri Ambasade niho twbaiteguriye tugaragaza ikibazo dufite cyo kuba twarahagaritse imirimo yacu mu mujyi wa Goma kandi dushobora gutaha tukayisubiraho. »

Jean Claude avuga ko abayobozi bababwiye gutegereza, bigeze tariki ya 7 Gicurasi bababwira ko bashobora kugenda ariko kubera ko byari bitunguranye bababwira gutegereza tariki ya 9 Gicurasi 2020.

Ati «Urumva twese nibwo twumvikanye ko tuzataha, twari tuzi ko ubuyobozi bw’urwego rw’abinjira n’abasohoka rubizi, ariko ikibazo twagize ni uko twageze hano, ubuyobozi bw’u Rwanda nta kibazo twabugizeho ahubwo ikibazo ni ku gihugu cyacu, umwe mu bayobozi ku ruhande rwacu yaje atubwira ko ngo umwe mu bagore batashye ngo yakimbiranye n’umuyobozi w’urwego rwabinjira n’abasohoka ba RDC none tugomba gutegereza, ibyo se duhuriye he na byo?»

Kigali Today yagerageje kuvugana n’urwego rw’abinjira n’abasohoka rwa Congo ruvuga ko rutamenyeshejwe ko hari abaturage ba RDC bashaka gutaha kandi ubusanzwe Ambasade ni yo ibaha urwo rutonde.

Ku ruhande rwa Ambasade ya RDC mu Rwanda bavuga ko badashobora gutangira amakuru kuri telefone ko kugira ngo umunyamakuru abone amakuru agomba kubasanga ku biro.

Kugera ku isaha ya saa sita abaturage ba RDC bari bakomeje kwiyongera ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Congo mu mujyi wa Gisenyi na Goma, aho benshi bari bimukanye n’imiryango yabo n’ibikoresho byo mu ngo.

Abo bashakaga kujya muri Congo bati « Ntabwo twihuruje ngo tuzane n’ibikoresho byo mu ngo kuko bamwe n’inzu rwose twazitanze, icyo dukeneye ni ugufashwa gusubira iwacu. Ntituzi niba turara ku mupaka cyangwa niba twambuka. »

Abaturage bazindukiye gusubira mu gihugu cyabo bavuga ko babitewe n’uko u Rwanda rwatangiye kureka abantu gusubira mu bikorwa, kandi ko no mu mujyi wa Goma bamaze igihe baratangiye ibikorwa.

Bati «Tumaze igihe mu Rwanda mu bikorwa byo kuguma mu rugo, twirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, twari dusanzwe dukorera mu Mujyi wa Goma ariko dutuye mu Rwanda, ubu imirimo yacu twakoreraga i Goma yarahagaze kubera tudahari nyamara mu mujyi wa Goma barakora. Twifuza gusubirayo tugakomeza imirimo.»

Nubwo hari abaturage bimukanye n’ibyabo, hari n’abandi bavuga ko basiga imiryango yabo ariko bagashaka kujya ku kazi kugira ngo bashobore kubona amafaranga yo gutunga imiryango.

Tariki ya 26 Mata 2020 nabwo abaturage ba RDC basanzwe batuye mu Rwanda babarirwa mu 166 bari basabye gusubira mu gihugu cyabo kugira ngo bashobore gusanga imiryango yabo n’imirimo.

Bamwe mu batarashoboye kwambuka ubu nibo basaba gusubira mu gihugu cyabo kugira ngo bashobore gusubira mu mirimo yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Babaretse se bakitahira !!!?

N.Israel yanditse ku itariki ya: 10-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka