Rubavu: Bashyizeho uburyo bwo kurinda amakamyo ajya Congo agatinda ku mupaka
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko mu rwego rwo gushakira umutekano amakamyo ajyana ibicuruzwa muri Congo akunze gutinda ku mupaka bwashyizeho ahantu agomba kuruhukira nubwo hatajyanye n’igihe.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu, Nsenguyimva Buntu Ezechiel, avuga ko amakamyo ajyana ibicuruzwa muri Congo atihutishirizwa serivise bikayatera gutinda mu Rwanda ku buryo bishobora kugira ibyo byangiza.
Buntu avuga ko iki kibazo kigaragaje mu minsi ishize nyuma y’uko habaye impanuka y’ikamyo yafashwe n’inkongi y’umuriro yatinze kwambuka kubera serivise zo k’umupaka ku runda rwa Congo rutinda kwemerera ayo makamyo kwambura.
Nyuma yo kubona ko aya makamyo acyeneye gucungirwa umutekano ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kashatse ahantu amakamyo na banyirayo baruhukira, gusa Buntu avuga ko ahashatswe byari mu buryo bwo gushaka igisubizo ku buryo bwihuse ariko butarambye, akavuga ko akarere gacyeneye abafatanyabikorwa bashyiraho ahantu aya makamyo aruhukira ndetse agacungirwa umutekano aho kuba ku muhanda.

Ikibazo cy’amakamyo ajyana ibicuruzwa muri Congo atinda mu Rwanda cyatangiye kwigaragaza nyuma y’itangira ry’intambara yahuje M23 na Leta ya Congo bigatuma umupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda ufunzwe, amakamyo yahanyuraga agacishwa mu Rwanda ajya muri Congo.
Bamwe mu batwara amakamyo bavuga ko gutinda ku mupaka biterwa no gutinda guhabwa uburenganzira bwo kwinjira muri Congo kuburyo ikamyo ishobora kumara iminsi 3 itaremererwa kwinjira.
Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko ntacyo bwahindura ku mikorere ya Congo ahubwo icyo bitayeho ari uguha serivise izi modoka ziri mu Rwanda no kubarindira umutekano.
Abajijwe niba gutinda mu Rwanda kw’aya makamyo hari icyo byinjiriza u Rwanda, Buntu avuga ko urebye nta misiro aya makamyo yakwa ariko mu kuyashakira umutekano bifuza umufatanya bikorwa wayashakira aho aruhukira nubwo yajya ayasoresha.
Taliki 04/02/2013 amakamyo arenga 60 yari atwaye ibiribwa by’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa PAM yahagaze ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu atinda kwambuka kubera serivise z’abashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Kongo zitinda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ikamyo yahiye? iyi nkuru ni ukuri ra? nta kamyo yahiye rwose muyatare neza!!!!!!!!!!