Rubavu: Bamwe ntibemera amanota bahawe mu kizamini cy’akazi
Abakozi 23 bakoze ikizamini cy’akazi cyanditse mu karere ka Rubavu bamaze gusaba kwerekwa impapuro bakoreyeho kubera kutemera amanota bahawe.
Tariki ya 23 Ukwakira nibwo abakozi 23 bari bamaze kugera ku karere ka Rubavu basaba kwerekwa impapuro zijyanye n’ikizami cyanditse bakoze kuko amanota bahawe batayemera.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today utarashatse ko amazina atangazwa, avuga ko yizera neza ko yasubije neza ibibazo yabajijwe, ariko ngo amanota yahawe ni make amwima amahirwe yo gukora interview.
Kigali Today iganira n’umukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe abakozi; Dukundimana Esperance avuga ko abakoze ikizami basaba kwerekwa amanota babagezeho kandi babafashije.
Dukundimana asubiza Kigali Today yavuze ati“Iyo uwakoze ikizami atishimiye amanota yahawe, ikibazo akigeza ku buyobozi bw’Akarere kandi barabikoze, natwe tubishyikiriza abakoresheje ikizami ari bo LARGA kugira ngo ibasubize.”.
Avuga ko amanota y’ikizami cyakozwe tariki ya 2 Nzeri 2015 yagaragajwe tariki 19 Ukwakira ari bwo abakoze ikizami batangiye kutishimira amanota bahawe.
Byari biteganyijwe ko nyuma y’iminsi itatu yo kugaragaza amanota, hatangira ibizami bya Interview ariko kubera ko habonetse abasaba kurenganurwa ngo bazategereza birangire.
Yakomeje avuga ati“Muri 23 basaba kureba amanota yabo harimo barindwi baburiwe amanota kandi ku rutonde rw’abakoze bariho. Dutegereje ko LARGA ibanza ikabasubiza kugira ngo tuzabone gukomeza kuri Interview.”
Imyanya 51 y’akazi niyo yari yashyizwe ku isoko mu karere ka Rubavu, abitabiriye gukora ikizami cy’akazi cyanditse bari 1863, naho abashoboye kugitsinda bari 581 bagombaga gukora Interview.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Muzabaze abakoze Ibizami muri RLRC.Aba Ari ukurangiza umuhango,aho usanga umuntu ahabwa amanota atanakoze ikizami,wowe Uzi ko washubije neeza,na ya interview ukayabura.Nta mucyo bakoresha pe!
ariko ubundi birakwiye ko igihe umuntu akeneye ibisobanuro kubizami byabo bajya babihabwa kugirango ibintu bisobanuke kandi umuntu yizere ibyavuye muri resultat
nikujya wikurikiranira da naho ubundi bakurya umwanya ugategereza ukazaheba
nibyo koko biriya bizamini ni ntibibaho ni urwiyerurutso reba nawe umuntu yakoze ku myanya itatu yose abona amanota angana,Rubavu we ugiye kuzaba inda noneho.aho kwegera abaturage ngo twese imihigo muba muri mumanyanga.Mwisubireho inda nini muyime amayira.