Rubavu: Ahazubakwa urwibutso rwa Jenoside hashyizwe ibuye ry’ifatizo
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/02/2012, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bufatanyije na IBUKA, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bajugunywe mu byobo by’ahitwaga komini Ruje (commune rouge).
Kabanda Innocent, umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rubavu yeretse ubuyobozi bw’akarere, abafatanyabikorwa bako, abahagarariye ingabo igishushanyo mbonera cy’urwibutso rushya anagaragaza imiterere yarwo nirwuzura.
Yasobanuye ko urwibutso ruzaba rufite ubusitani, aho abantu baruhukira, kandi ko hazaba hagabanyijemo ibyumba bizerekana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amafoto n’ibikoresho byakoreshejwe mu kwica abantu.
Yatangaje ati: “Ni ishema kuri twe kuko noneho umuntu azajya aryama asinzire kuko abacu bazaba bahawe agaciro bambuwe.”
Umuyobozi w’akarere Sheikh Bahame Hassan, we yavuze ko bishimiye ko uyu muhigo bawusoje nk’uko umwaka ushize bari babyiyemeje.
Ati: “Akarere kacu kahoze ari perefegitura ya Gisenyi gafite amateka yihariye kuko niho hatangiriye irondabwoko none tugiye kubaka urwibutso ruzerekana amateka nk’uko twabyifuzaga.”

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu Nelson Mbarushimana, yasabye abaturage kwitabira gutera inkunga iki gikorwa ndetse bagahamagara abakomoka muri kariya karere, abanyarwanda baba hanze n’abandi bose muri rusange kubatera ingabo mu bitugu.
Uru rwibutso ruzubakwa na IBUKA ku bufatanye n’abaturage b’akarere ka Rubavu nk’uko Kabanda yakomeje abivuga. Ruzubakwa ahasanzwe hitwa ko ari urwibutso haherereye mu mudugudu wa Rubavu, akagari ka Ruliba, umurenge wa Gisenyi ahahoze hitwa Komini Ruje.
Kugeza ubu imibiri iri muri urwo rwibutso 3000 ntiyigeze ishyingurwa mu cyubahiro. Kabanda yasobanuye ko icyiciro cya mbere cy’inyubako nicyuzura iyo mibiri izahita ishyingurwa mu cyubahiro.
Amafaranga ateganyijwe kubaka urwibutso rw’akarere ka Rubavu angana na 88,646,000 amaze kuboneka agera kuri miliyoni 14 gusa. Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka ihita itangira ariko kurangira bikazaterwa n’amikoro azaba yarabonetse.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|