Rubavu: Aborozi barasaba ko ikusanyirizo ry’amata bahawe na BRD rikosorwa

Abarozi bibumbiye muri cooperative “KAMU Zirakamwa” yo mu murenge wa Mudende bavuga ko mu mezi ane bamaze guhomba ibihumbi 500 bitewe n’ibyuma rweyemezamirimo yashyize muri iryo kusanyirizo ry’amata bubakiwe ku nguzanyo ya BRD.

Abaturage bo mu mirenge ya Mudende, Bugeshi, Busasamana na Kanzenze bari bishimiye kubona ikusanyirizo ry’amata ribegereye kuko ryari isoko ry’umusaruro w’amata bafite.

Bavuga ko kwegerezwa ikusanyirizo byari byatumye amata agira agaciro ndetse n’igiciro kirazamuka kigera ku mafaranga 160 kuri litiro ariko kubera kwangirika kw’ibyuma bituma amata agabanyirizwa igiciro akagera ku mafaranga 140 bagasanga ari igihombo kitagombye kubaho.

Umuhuzabikorwa w’iri kusanyirizo, Leonard Mugenzi, avuga ko ba rwiyemezamirimo batanze ibyuma aribo bahemutse kuko hari amata yangirika ntibayagurishe kandi bagomba kwishyura banki inguzanyo.

Kuva batangira gukoresha iryo kusanyirizo bamaze guhomba litiro 6000 z’amata yangiritse. Umukozi ushinzwe iterambere ry’ amakoperative mu murenge wa Mudende, Mwitabangoma Eugene, avuga ko bikwiye ko ba rwiyemezamirimo bazanye ibyuma bahamagarwa bakongera bakabisana kugira ngo abaturage bo gukomeza guterwa igihombo.

Abaturage bavuga ko nubwo ikusanyirizo ritahagaze burundu ngo iyo amata agize ikibazo bagira igihombo kandi bidakwiye. Ikusanyirizo rya KAMU Zirakamwa rishobora kwakira litiro ziri hagati 1800 na 2500 ku munsi.

Imirenge ya Busasamana, Bugeshi, Mudende na Kanzenze n’imirenge ikize ku bworozi n’ubuhinzi ndetse abaturage bakunze kuvuga ko isoko ry’imboga n’iry’amata bataribona bihagije bitewe n’uko ari imirenge iri kure kandi beza byinshi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka