Rubavu: Abayobozi 2 bahagaritswe kubera ko baka abaturage amafaranga y’ikirenga

Inama njyanama y’umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, yasezeraye abayobozi bo mu kagari ka Bulinda, Isewurugwiro na Nshimiyimana Enock, kubera amafaranga baka abaturage ngo babashyire muri gahunda zo kugoboka abatishoboye.

Iki cyemezo cyafashwe na Njyanama y’uwo murenge iri kumwe n’ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’abafatanyabikorwa babarizwa muri uwo murenge mu nteko rusange y’abaturage yateranye tariki 21/03/2012.

Iki kibazo cyamenyekanye mu ijoro rishyira tariki 20/03/2012 ubwo Radiyo y’Abaturage (RC Rubavu) yasuye ako kagari ka Bulinda nyuma y’uko abaturage bayandikiraga bayisaba kuza kubasura ngo ibarenganure hanyuma abo bayobozi bakarara babakubita bazira guhuruza itangazamakuru.

Abaturage RC Rubavu yasuye basobanuye ko Isewurugwiro ari na we muyobozi wa njyanama y’akagali afatanyije na Nshimiyimana Enock ushinzwe ubukungu batse imiryango irindwi amafaranga ibihumbi 15 muri Kanama 2011 kugira ngo bahabwe amatungo muri gahunda ya Girinka bakababwira ko ari ay’ibiziriko.

Ntibyatinze na none abo bayobozi bongeye kubaka andi mafaranga ibihumbi 10 y’imisumari kugira ngo bajye mu mazu bari baragenewe na Leta muri gahunda yo kurandura nyakatsi. Abaturage kandi bavuga ko Isewurugwiro yibisha inka z’abaturage akazigurisha muri Kongo nubwo atari ahari ngo yisobanure.

Nyirabarisesa Martine, umwe mu bagize iyo miryango avuga bari bamaze kurambirwa akarengane bakorerwa akaba ari nayo mpamvu bahamagaye radiyo.

Yagize ati “twumva abandi baturage banezerewe kubera ukuntu Leta ibagoboka naho twe ibyacu bitwarwa n’abayozi.”

Mu nteko rusange y’abaturage, inama njyanama yatangaje ko abo bayobozi bakuweho by’agateganyo, icyemezo cya burundu kikazafatwa tariki 23/03/2012 mu nama y’umurenge.

Muri iyi nama kandi abaturage banareze abandi bayobozi b’ako kagari mu midugudu ya Bubaji na Rwezamenyo babujije abaturage gusarura ibitoki batabahaye uburenganzira ariko bo bakisarurira uko bashaka. Abandi ngo ni abishyuzwa amafaranga 1500 kugira ngo bahabwe mitiweli y’abatishoboye.

Umuyobozi w’umurenge wa Rubavu, yasabye abaturage kutazajya bihererana ibibazo nk’ibi. Yagize ati “ni uburenganzira bwanyu kuregera inzego zisumbuye, ntimuzatinye ngo ni uko murenze iz’ibanze”.

Nyirasafari Rusine Rachel, umuyobozi wungirije w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza asaba abaturage kumenya uburenganzira bwabo no kubuharanira bakanivanamo gutinya ubuyobozi bukuru mu gihe barenganye.

Inteko rusange y’abaturage yemeje ko abatswe amafaranga y’ibiziriko n’ay’imisumari bazayasubizwa, bamwe bahise bayahabwa n’abayobozi bayabatse mu ruhame.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bayobozi ntibizarangirire aho ahubwo n’ubutabera buzabakurikirane. Uziko ibyo bakora utakeka ko byaberaga mu Rwanda iyo mikorere niyo mu bindi bihugu ntabwo ikwiriye mu Rwanda rwa Gasabo.

Abo baturage ni ukuri bari bararenganye ariko Imana ishimwe ko bafite ubuyobozi bubitayeho kandi bukabakiza ibyo byonnyi mu gihe byateye bishaka kubanyunyuza imitsi

yanditse ku itariki ya: 23-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka