Rubavu : Abatwara taxi voiture bashyize ibihumbi 150 mu AgDF
Abanyamuryango 35 bibumbiye muri cooperative COTTAVOGI itwara abagenzi muri taxi voiture mu mujyi wa Rubavu, tariki 08/10/2012, bakusanyije ibihumbi 150 byo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund banatangaza ko bazakomeza gukusanya andi.
Mugisha Guillaume ukuriye cooperative COTTAVOGI, yatangaje ko atari bo bagomba gusigara inyuma mu gushyigikira Agaciro Development Fund, avuga ko iyo batanze atari yo yanyuma ahubwo bazakomeza gukusanya inkunga yo guha agaciro igihugu cyabo.
Cooperative COTTAVOGI yatangiye mu mwaka w’1985 ivuga ko ishimira Leta y’u Rwanda kuba yarabagejejeho umutekano bakaba bakora akazi kabo nta nkomyi.
Ngo mbere bakoreshaga imodoka z’abandi ariko ubu abagera kuri 90% muri bo bashoboye kwigurira imodoka zabo bakoresha.
Abanyamuryango ba COTTAVOGI bashima agaciro igihugu cyabahaye kandi nabo ngo bagomba kukiha bakagenera n’igihugu cyabo kugira ngo ibikorwa by’iterambere bikorwa bikomeze kwihuta kandi bizeye ko aribo bizagirira akamaro.

Abagize COTTAVOGI bavuga ko abagenzi benshi batwara bakunze kubakura ku mupaka uhuza u Rwanda na Congo, nyamara ngo akarere ka Rubavu basorera kabahaye parikingi kure y’umupaka ku buryo bibagora kugera ku bagenzi cyangwa abagenzi kugera aho imodoka ziba ziri.
Barasaba ko akarere kareba uburyo kaborohereza bakegera umupaka kugira ngo abagenzi bareke kubafata nk’abatekamutwe.
Abatwara taxi voiture mu mujyi wa Gisenyi kandi basaba ko ubuyobozi bushinzwe ibinyabiziga mu Rwanda kubegereza serivise zo guhabwa ibyangombwa aho kujya bavunika bajya i Kigali kuko hababera kure.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|