Rubavu: Abaturage bibukijwe ko kugira agaciro biruta gutunga amabuye y’agaciro
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yatangarije abatrage ayoboye ko ikigezweho mu Rwanda ari ukuzamuka mu iterambere hagendewe ku miyoborere myiza n’umutekano Abanyarwanda bifitiye, nyuma y’igihe kinini rwamaze mu bibazo.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, wabereye mu murenge wa Nyamyumba kuri uyu wa Gatany tariki 09/11/2012, Sheikh Hassan Bahame, yavuze ko iki cyumweru kigomba gusiga hari byinshi bagezeho mu mibanire myiza no kwiha ingamba zo kwiyubakira igihugu.
Ku ruhande rw’abatuye aka gace, bemeze ko nta kigomba kubatera ubwoba mu kugera kuri gahunda bafite, nk’uko babivuga mu ndirimbo bihariye ivuga ko nta ntambara yabatera ubwoba kuko Imana yabarinze izakomeza kubarinda.
Mu buhamya bwatanzwe na Odette Nyiramongi wateje imbere ubumwe n’ubwiyunge mu murenge wa Nyamyumba, wanahembwe ku rwego rw’igihugu, avuga ko yashoboye kubabarira abamusenyeye bamwe aza no kubaha akazi kugeza ubwo har n’abo bitashimishije.

Nyiramongi uri mu batangije igikorwa cyo kugurira abaturage ingobyi ijyana abaturage kwa muganga, avuga ko umutima wa kimuntu watumye arenga umupaka w’ivangura agaharanira imibereho myiza y’abandi.
Uyu mugire uvuga ko yagize amahirwe yo kwigishwa ubumwe n’ubwiyunge akumva ko agomba kubwigisha abandi ahereye kubo baturanye, yashoboye kubajyana ku rwibutso bakamenya amateka mabi yagwiriye u Rwanda bigahindura imibereho n’imitekerereze.
Perezida wa Ibuka mu murenge wa Nyamyumba, avuga ko abacitse ku icumu rya Jenoside babanye neza n’abandi Banyarwanda kandi abasabye imbabazi bazihawe, n’ubwo bitaragerwaho ijana ku ijana.
Ariko asanga ubumwe n’ubwiyunge bugendaho bugerwaho, nk’uko bigaragarira mu bikorwa abaturage bakora birimo gutanga 10 inka n’ihene 48, byakusanyijwe mu murenge wa Nyamyumba mu 2010.
Mu 2011 abaturage ba Nyamyumba bakusanyije miliyoni zirenga eshanu zirenga kugira ngo zikoreshwe mu kubaka urwibutso rwa Gisenyi. Muri uyu mwaka hatanzwe andi arenga miliyoni eshanu zo gusanira abacitse ku icumu.
Sheih Habimana Saleh umuyobozi muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko Abanyarwanda ari bamwe kandi bagomba kubiharanira, bakirinda ababashuka babinjizamo amacakubiri.
Sheih Sareh avuga ko ubumwe n’ubwiyunge butari kubaho hatabayeho ubutabera bwunga bwatumye Abanyarwanda bahuzwa na Gacaca, abakoze icyaha bakagisabira imbabazi bakababarirwa.
Yongeraho ko Abanyarwanda bagomba kwitandukanya n’ingengabitekerezo, asaba ko imanza z’imitungo zarangizwa kugira ngo abangirijwe bashobore kurihwa. Abanyarwanda babigizemo uruhare bagashishikariza abagomba kwishyura kwishyura naho abadafite ibyo kwishyura bagafashwa kwishyura.
Mu ngero yatanze akaba yagaragaje uburyo Rutsiro bakoresha uburyo bwo gutesha agaciro ibigomba gutezwa cyamunara mu kwishyura, akavuga ko we ubwe yabonye aho bamwe bahindura amazi kugira ngo batishyura.
Ikindi kibazo kiri kubangamira ubumwe n’ubwiyunge ni ikibazo cy’imitungo aho abana bifuriza ababyeyi gupfa, kugira ngo babazungure cyangwa ababyeyi bakifuriza abana gupfa kugira bagumane imitungo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|