Rubavu: Abaturage bakoze umuganda ahangijwe n’imyuzure
Abaturage b’imirenge ya Kanama na Nyundo n’abayobozi b’akarere ka Rubavu, ingabo na polisi y’igihugu tariki 16/04/2012 babyukiye mu muganda udasanzwe wo gutunganya ahangijwe n’ibiza by’imvura biherutse kwibasira iyo mirenge yombi.
Uyu muganda wakorewe ahangijwe n’imvura ku buryo bukabije nko mu iseminari ya Nyundo, ahahoze ivuriro rya Nyundo, urwibutso rwa Nyundo no mu isoko rya Mahoko ho muri Kanama.
Abaturage bawitabiriye ari benshi kandi wasangaga bafite ubushake bwo gusiga aho hantu hose hakeye. Mu iseminari ya Nyundo wasangaga ibyondo byarinjiye mu mashuri, mu buriro, mu gikoni no mu mbuga hose, kugirango ibi byose bivemo abaturage bakaba barifashishije ibitiyo n’amasuka.
Umuyobozi w’iyo seminari, Padiri Ngendahayo Laurent yashimiye icyo gikorwa cy’ubufasha cy’abaturage baturanye dore ko n’abana bagiye kugaruka kwiga bavuye mu biruhuko. Ati “imvura yaratwangirije bigaragara nta n’ubwo twari kubyifasha none rwose Imana ibahe umugisha.”

Nubwo imirimo yo gusukura icyo kigo igikomeje, Padiri Ngendahayo yemeza ko ibyari bigoye byakozwe nubwo bigoye kwemeza ko abanyeshuri bazatangirira igihe.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirasafari Rusine Rachel, yashimye abaturage ku muco wo gutabarana wabaranze. Yanabatangarije ko hagiye kwigwa uburyo bwo kwimura abaturiye umugezi wa Sebeya hakanaterwa ibiti byo gufata amazi ava mu misozi.
Rusine yanabasabye kurushaho gufatanya nyuma y’ibiza byabagwiririye anasaba by’umwihariko abayobozi gukangurira abo bayobora kugira ibigega n’imireko bifata amazi bitarenze iki cyumweru bakanirinda amazi adasukuye.

Uyu muganda ubaye nyuma y’imyuzure idasanzwe yatewe n’imvura yo mu ijoro rishyira tariki 12/04/2012 yaguye ikangiza ibintu byinshi mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu. Biteganyijwe ko uyu muganda uzakomeza tariki 19/04/2012.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|