Rubavu: Abaturage bakanguriwe kwitabira kwizigamira

Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba, bagaragarije abaturage b’Akarere ka Rubavu ibyiza byo guteganyiriza ahazaza bagamije imibereho myiza, babikesha gukorana n’ibigo by’imari mu bikorwa bibyara inyungu. Ibi bikaba byagarutsweho ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwizigamira, igikorwa cyahujwe n’umuganda usoza Ukwakira 2023.

Abayobozi batandukanye bakanguriye abaturage kwizigamira
Abayobozi batandukanye bakanguriye abaturage kwizigamira

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda (AMIR), Jackson Kwikiriza, yamaze abaturage impungenge ku mutekano w’ubwizigame bwabo, cyane ko Leta yashyize ikoranabuhanga mu bigo by’imari, kugira ngo bukurikiranwe byoroshye umunsi ku munsi.

Ati “Turashishikariza abaturage kurushaho kwizigamira ndetse no gukomeza gukorana n’ibigo by’imari, kugira ngo babashe gukomeza kwiteza imbere. Ikibazo cyari gihari cyari ukuba hari ibigo by’imari byari bitaratangira gukoresha ikoranabuhanga bigatuma gukurikirana imicungire y’umutungo bigorana, ariko kuri ubu harimo gushyirwa ikoranabuhanga muri za SACCO, ndetse no guhugura abakozi ku micungire inoze y’ibya rubanda”.

Akomeza agira ati Agira ati “Nta muntu watera imbere atizigamiye kandi kwizigamira ntibihagije, ahubwo umuntu agomba gushora imari kugira ngo yiteze imbere”.

Jackson Kwikiriza, Umuyobozi mukuru wa AMIR
Jackson Kwikiriza, Umuyobozi mukuru wa AMIR

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, na we yagaragarije abaturage b’Akarere ka Rubavu ibyiza byo guteganyiriza ahazaza, abasaba ko bose babyitabira kugira ngo bazabeho neza mu gihe cy’izabukuru.

Bamwe mu baturage bitabiriye ubwo bukangurambaga, bahamya ko kwizigamira ari byiza kuko biteza imbere ababikora neza, nk’uko hari ababitanzeho ubuhamya.

Nyirahabimana Liberata, umuturage wo mu Kagari ka Byahi yatanze ubuhamya bw’ukuntu batangiye itsinda ry’abantu 60, bikaba byaramufashije we n’umugabo we kubona inzu bakava mu bukode.

Ati “Twatangiye kwizigamira turi itsinda ry’abantu 60, dutanga amafaranga magana atanu tukayabitsa muri SACCO. Twatangiye ndi umupangayi, amafaranga ya mbere nyaguramo parcelle ndubaka ndayigurisha, ngura aho nifuza ubu ntuye kuri Kaburimbo ku muhanda w’umukara”.

Nyirahabimana Liberata yemeza ko kwizigamira ari ingenzi
Nyirahabimana Liberata yemeza ko kwizigamira ari ingenzi

Yakomeje avuga ko yegereye SACCO ya Rubavu ikamuha inguzanyo, akongera ku mafaranga yari afite bityo akubaka izindi nzu zikodeshwa, aho kuri ubu zimwinjiriza agara ku bihumbi 120 bya buri kwezi.

Guverineri Dushimimana Lambert, aganira n’abaturage yababwiye ko kwirinda gusaba mu zabukuru ari ukwizigamira ukiri muto.

Ati “Iyo ntacyo witeganyirije birumvikana ko utangira gusaba rimwe na rimwe ukagera n’aho usaba uwo wimye, kandi muzi gusaba uwo wimye icyo ari cyo n’uko bibabaza, kera batubwiraga ko imbwa ari eshatu, iya mbere ngo ni iri tungo tuzi, iya kabiri ni umuntu wima uwamuhaye, kwima uwaguhaye nabyo ngo ni ububwa, iya gatatu ni isaba uwo yimye, gusaba uwo wimye nabyo ni ububwa. Kugira ngo rero utazagera aho ukwiye kubitekerezaho ukizigamira”.

Imibare yo muri 2021 itangwa na Minisiteri y’imari n’igenamigambi, igaragaza ko abanyamuryango bizigamira mu matsinda basaga ibihumbi 2700, bafite ubwizigame busaga Miliyari 50Frw mu gihe ubwizigame mu bigo by’imari nabwo busaga Miliyari 1,000.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Dushimimana Lambert
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert

Muri EjoHeza abanyamuryango bazigama na bo basaga ibihumbi 2,700 bageze ku bwizigame nabwo busaga Miliyari 500Frw.

Imibare iheruka kugaragazwa muri 2022, ubwizigame bwari kuri 14%, u Rwanda rukaba rufite intego y’uko buzaba bugeze kuri 23% muri 2024.

Ibikorwa by’uwo munsi byanahujwe no gutangiza umunsi wo gutera igiti, hanyuma umuganda urangiye, hakurikiyeho ubusabane abaturage n’abayobozi basangira ibigori, gahunda y’uwo munsi isozwa hakinwa imikino itandukanye, ikangurira abantu kwizigamira ndetse no kubana neza mu miryango.

Icyumweru cyo kwizigamira mu Rwanda, cyatangiye ku wa 23 Ukwakira kirangira ku wa 31 Ukwakira 2023, ari na wo munsi mpuzamahanga wahariwe ubukangurambaga bwo kwizigamira.

Iki cyumweru kikaba gifite insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubwizigame Bwawe, Iterambere Ryawe”.

Habaye imikino y'urubyiruko rushishikariza abantu kuzigama
Habaye imikino y’urubyiruko rushishikariza abantu kuzigama
Igikorwa cyasojwe n'ubusabane
Igikorwa cyasojwe n’ubusabane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imyumvire nayo izagenda izamuka ariko harebwe uburyo hakongerwa imishahara pe, kuko haracyagaragara abakozi ba leta n’abandi bagihembwa munsi ya 100k wabihuza n’ibiciro ku isoko ntibihure , wareba ugasanga abantu imibereho ni ntacyo

GUSA KWIZIGAMIRA NI IHAMWE DUKOMEYEHO KUKO HASHYIZWEHO UBURYO BWINSHI
RNIT ,Ejo heza,mumabanks n’ahandihenshi.

Batista yanditse ku itariki ya: 1-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka