Rubavu: Abatanze ibyangombwa byo kubaka ahatemewe barimo gukurikiranwa

Nyuma yo kugaragara ko abaturage babiri bubatse ku musozi wa Rubavu bakarengera imbibe bagendeye ku byangombwa bahawe n’abakozi b’akarere, ubuyobozi bw’intara bwahisemo kubakurikirana bagenerwa ibihano.

Nyuma y’umuganda ngaruka kwezi wabaye tariki 29/09/2012, Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Celestin Kabahizi yatangaje ko ikibazo cyo gutuza abimuwe ku musozi wa Rubavu na Gishwati kiri kwitabwaho kandi yizeye ko kizarangira neza.

Guverineri Kabahizi yavuze ko abakozi b’akarere bagize uruhare mu guha abaturage ibyangombwa byo kubaka ahimuwe abantu batangiye gukurikiranwa kugira ngo harebwe niba hatarabayemo ruswa, gusa bakaba bamaze kwandikirwa inyandiko zo kwisobanura.

Nyuma y’uwo muganda kandi Minisitiri w’Intebe yasuye inkengero z’ikiyaga cya Kivu aho yasanze hari abubaka badasiga metero 50 zigenwa n’itegeko mu kubungabunga imigezi, inzuzi n’ibiyaga.

Hari inyubako zubatswe cyera ariko inyubako zubatswe vuba zitubahirije itegeko zizafatirwa imyanzuro ijyanye n’itegeko.

Inyubako zagaragajwe ni iziri ahegereye uruganda rwa Bralirwa ahatangiye kubakwa amazu manini ku nkengero z’ikiyaga.

Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi, yatangaje ko agiye kwikurikiranira ikibazo cy’inyubako ziri kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu zitubahirije amategeko.

Abaturage bangirijwe n'inzira y'amazi Bralirwa yimuriye mu baturage.
Abaturage bangirijwe n’inzira y’amazi Bralirwa yimuriye mu baturage.

Ikindi kibazo kijyanye no kubungabunga ibidukikije cyagarutsweho ni abaturage bangirizwa n’umugezi uruganda rwa Bralirwa rwimuriye mu baturage, aho Minisitiri w’intebe yasuye agasanga hakorwa ibikorwa byo kwagura inzira y’amazi isenyera abaturage Bralirwa ivuga ko izashoramo miliyoni 250.

Iki kibazo Minisitiri w’Intebe yagishinze intara, akarere n’uruganda rwa Bralirwa kugira ngo barebe uburyo n’abaturage batuye nabi bakwimurwa bagafashwa cyane ko bamwe bangirijwe n’amazi yatewe n’umugezi Bralirwa yimuriye mu baturage.

Hamwe mu hamaze gutunganywa n'inkeragutabara muri Gishwati.
Hamwe mu hamaze gutunganywa n’inkeragutabara muri Gishwati.

Ubwo Minisitiri w’intebe yatangizaga igihembwe cy’ihinga A mu karere ka Rubavu bamwe mu baturage bimuwe ku butaka bwabo muri Gishwati bo bakomeje kwibaza igihe bazahabwa ubutaka bashobora guhingaho kuko aho bahawe ari aho gutuzwa.

Guverineri Kabahizi avugana na Kigali Today yatangaje ko ikibazo cya Gishwati cyatwaye igihe kugira ngo kibonerwe igisubizo kandi n’ubu itarasubirana neza kuburyo yakwizeza abayimuwemo kuzahabwa amasambu.

Interagutabara zimaze gutunganya hegitare zigera kuri 600 ariko ngo ntizizahita zihabwa abaturage kuko hazabanza kureba imicungire yazo n’uburyo abaturage bazikoresha batangije ishyamba n’ibidukikije.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka