Rubavu: Abasha kubona amashereka aha umwana yatoraguye nyuma y’imyaka 10 atonsa
Mukantagara Marcelline w’imyaka 49 akaba atuye mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu abasha konsa umwana yatoraguye taliki ya 19/6/2013 nyuma yo gutabwa n’uwamwibarutse.
Mukantagara avuga ko ubwo yari amaze kuryama n’abandi nijoro kuri iriya taliki uwitwa Ndagijimana wari uvuye ku kazi ku ruganda rwa Bralirwa yatabaje nyuma yo kumva uruhinja rurira mu gihuru abantu bakamubwira ko barwumvise ariko ari amashitani.
Ndagijimana yahakanye ko yaba amashitani ajya kureba asanga ni uruhinja niko gutabaza ababyeyi maze Marcelline usanzwe ari umuyobozi w’umudugudu aratabara ndetse yihutira kugeza ku kigo nderabuzima cya Kifu uwo mwana wari wishwe n’imbeho.
Marcelline avuga ko ubwo ikigo nderabuzima cyatumagaho imbangukiragutabara ngo ijyane umwana ku bitaro bya Gisenyi habuze umubyeyi wajyana n’umwana maze we arabyemera ageze kwa muganga ngo abaganga bamusabye kudasiga umwana ahaguma nk’umubyeyi kugeza asezererwe akamutahana nyuma y’uko umutware we amubwiye ko agomba gufasha umwana kuko nta cyaha yakoze.
Mukantagara avuga ko mbere yo gutoragura uyu mwana umutware we yari yaramubwiye ko yarose ari konsa akabihakana avuga ko ku myaka 49 atabona amashereka ndetse adashobora kubyara.

Nyuma yo kuva mu bitaro ngo akarere kamufashije kubona amata ya Kigozi ndetse ahabwa n’ibikoresho mu guha umwana amata ariko nyuma y’amezi abiri ngo yatangiye kunanuka cyane kubera ibitotsi azira kuzinduka ijoro akorera umwana amata.
Mukantagara avuga ko umwe mu babyeyi yamubwiye ko ariye isombe n’ibinono yazana amashereka akonsa umwana akareka kujya abyuka ijoro akorera umwana amata, ariko agira ngo ni ukubeshya.
Ubwo yatangiraga kubifata yatangiye kubona azanye amashereka agenda ahinduka aba meza none amaze amezi atandatu yonsa umwana kandi nta kibazo afite kuburyo n’ubuzima bw’umwana bumeze neza.
Uyu mwana watawe n’uwamubyaye ngo ageze kwa muganga habaye ikibazo cyo kumwita izina, Mukantagara avuga ko mu gihe yatekerezaga izina azita umwana ngo umuganga yamwise Uwimana Chantal kandi akaba amazina y’abayobozi b’akagari kuko Uwimana ari umuyobozi w’akagari naho Chantal akaba umwungirishe ushinzwe iterambere.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamyumba bushima Mukantagara kuba yarashoboye gufata umwana nka Marayika murinzi, hakaba hashakishwa n’abandi babyeyi bagira ibikorw ank’ibi kugira ngo hahagarikwe kohereza abana mu bigo by’imfubyi.
Mu kugabanya ingeso yo guta abana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamyumba, Habimana Martin, avuga ko abajyanama b’ubuzima mu midugudu bakurikirana abagore batwite no kubagira inama ibi bikazajya bifasha kumenya abashobora guta umwana.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
BAKOBWA MBABWIRE MUFITE IMPAMVU NYINSHI ZO GUTA ABANA ALIKO IYINGENZI NUBUCUCU NA LACKLES OF RESPONSABILITY !!
PLEASE MUJYE MUTA ABANA AHANTU BASHOBORA GUTABARWA , HAFI YIBIRARO , IMBERE MUKO CYABABIKIRA , KUKILIZIYA MBERE GATO YA MISSA YAMUGITONDO , KUMURYANGO ALIKO , KUBURYO ABAJE MUMISA BAZAJYA BATORA UWO MUZIRANENGE !!!
burya maze kubona ko nyuma ya genocide yakorewe abatutsi muri 1994 , imitima yabenshi yarashengabaye icuraburindi ritaha imitima yabenshi, ariko uko iinsi yagiye ishira ibyo bikomere bigenda byomoka, bikwereka ko hari nabenshi bahakuye umutima wa kimuntu wuzuye urukundo rwinshi n’Imana ikagenda ikora ibitandaza nkibi nibitanganza byima n’urukundo rwa muntu , nukuri ibi byakatubereye isomo rikomeye cyane. kandi uyu mu mama akomere kuko ibyza biri imbere uu mwana numugisha kuri we