Rubavu: Abarinzi b’amahoro bashimiwe guhagarika abinjira mu Rwanda bitemewe

Abarinzi b’imipaka mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bazwi nk’abarinzi b’amahoro, bashimirwa uruhare bagira mu kurinda umutekano w’igihugu bakumira abashaka kwinjira mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Kongo binyuranyije n’amategeko.

Abaturage bakorana neza n'inzego z'umutekano
Abaturage bakorana neza n’inzego z’umutekano

Mvano Etienne, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana avuga ko kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020 abantu 74 bahagaritswe n’abarinzi b’amahoro bashaka kwinjira mu Rwanda no kwinjiza ibicuruzwa ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Agira ati “Twahembye utugari dukora ku mupaka wa Kongo aho bakora ibikorwa by’indashyikirwa byo gufata abinjiza ibicuruzwa mu Rwanda ku buryo butemewe, hamwe n’abashaka kwinjira mu gihugu banyuze inzira z’umukapa zitemewe n’amategeko, twari tumaze gufata 74, kandi abafashwe bapimwe icyorezo cya Covid-19 bashyirwa mu kato”.

Mvano avuga ko bahisemo kubashimira kugira ngo bakomeze kugira umuhate mu kurinda amarembo y’igihugu, ndetse bashimira n’abaturage b’Utugari twa Rusura na Kageshi duhana imbibe n’umupaka wa Kongo bahora ari maso mu kurinda ubusugire bw’igihugu.

Bamwe mu barinzi b’amahoro bavuga ko nubwo bitanga bifuza guhabwa impuzankano ibaranga, kugira ngo mu gihe cy’ijoro bari mu kazi batandukanywe n’abandi, cyane cyane nk’inzego z’umutekano ziba zicunze umutekano.

Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Kongo cyane cyane abayobozi b’imidugudu, bavuga ko bafite inshingano zikomeye zo kurinda umutekano nk’abantu bari ku marembo y’igihugu, bakaba basaba ko bahabwa telefoni zigendanwa za smart ziborohereza guhanahana amakuru.

Kuva mu mwaka wa 2010, mu Murenge wa Busasamana hakunze kwibasirwa n’abahungabanya umutekano bakunze kuba mu mutwe wa FDLR hamwe n’ingabo za Kongo (FARDC) bazaga kwiba inka n’imyakka y’abaturage.

Mvano avuga ko ubu umutekano uhagaze neza ndetse n’ibikorwa by’abinjira mu Rwanda byahagaze kubera inzego z’umutekano n’abaturage bahagurukiye gutanga amakuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka