Rubavu: Abagore bajya gucuruza muri Congo barasabwa kureka gusiga abana ku muhanda
Mu nama y’igihugu y’abagore yiyemeje kwegera abagore basiga abana ku muhanda mu mujyi wa Gisenyi bakajya gukora ubucuruzi muri Congo kugira babafashe kwiga imishinga bakorera mu Rwanda bagashobora kurera abana babo.
Ikibazo cy’abana basigwa n’ababyeyi babo ku muhanda ku mupaka bakajya gushaka imibereho mu gihugu cya Congo mu mujyi wa Goma kigaragara nko gusubiza inyuma imibereho y’umwana ku buryo mu nama y’igihugu y’abagore basanze bigomba kwigwaho kandi bigafatirwa umwanzuro.
Abagore bahagarariye abandi mu murenge wa Rubavu bahuriye mu nteko rusange yabaye tariki 20/09/2012 barebera hamwe ibyagezweho n’inama y’igihugu y’abagore, aho bishimiye uruhare bagize mu gukemura ibibazo byabangamiraga imibanire y’abashakanye cyane cyane bigateza amakimbirane yo mu ngo.
Ikigezweho abagore bagomba guha agaciro akaba ri ukwita ku burere bw’abana butangiye gusigara inyuma, aho abana basigaye basigwa ku muhanda ntawe ubarera cyangwa ngo abiteho bakicwa n’inzara ba nyina bagiye gushaka imibereho muri Congo.

Ababyeyi b’abo bana batangaje ko babasiga kubera ko abo bana bagomba kugira ibyangombwa kugira ngo bemererwe kwambuka umupaka kandi bigorana kubibona ikindi nuko ba nyina baba bikoreye imitwaro itabemerera kongeraho uwo guheka abana.
Bakiza Blandine uhagarariye inama y’igihugu y’inama y’abagore mu murenge wa Rubavu yasabye ababyeyi kongera guhura kenshi bakaganira ku nshingano zabo zirimo gutanga uburere ku bana no kwita ku miryango yabo.
Bakiza avuga ko bikwiye ko ababyeyi bafashwa gukora imishinga mito bakorera mu Rwanda batagombye kujya gushakira imibereho Congo ngo basige abana ku muhanda bonyine kuko bisubiza inyuma imikurire y’abana n’imibereho bitewe n’uko bicwa n’inzara.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|