Rubavu: Abagore 9 bamaze gufatwa bajya muri FDLR
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu butangaza ko bukomeje guhagarika abagore bava mu karere ka Ngororero bajya muri Congo badafite ibyangombwa byo kwambuka umupaka bagaca inzira zitemewe.
Umuyobozi w’umurenge wa Bugeshi wegereye umupaka wa Congo, avuga ko bamaze gufata abagore 9 mu bihe bitandukanye bashaka kwinjira muri Congo badafite ibyangombwa, avuga ko muri aba bagore bahagaritswe n’abaturage baturiye umupaka bahagurukiye guhagarika uwabahungabanyiriza umutekano.
Mvano Etienne uyobora umurenge wa Bugeshi avuga ko abahagaritswe bashakaga guca ku mupaka wa Gasizi, batangirwa n’abaturage bo mu mudugudu wa Bereshi ahitwa Hehu.
Nkuko byatangajwe na bamwe mu babajijwe bavuye mu karere ka Ngororero mu duce twa Kabaya na Hindiro, bavuga ko bagiye muri Congo gushaka abagabo babo muri FDLR.

Aba bagore bavuga ko bajya kureba abagabo babo bari muri FDLR kubera ko bamaze kumenya amakuru ko bigiye hafi y’umupaka w’u Rwanda aho bashobora kubabona bitandukanye n’ibihe byashize ubwo FDLR yari ikiri Walikali no mu bindi bice bya Congo kure y’umupaka w’u Rwanda.
Abaturage baturiye umupaka wa Congo bavuga ko mu ngabo za Leta ya Congo zaje mu duce M23 yavuyemo hafi y’umupaka w’u Rwanda harimo abarwanyi ba FDLR harimo n’abo bagiye babona bazi nka Capt Abudou uvuka Bugeshi mu kagari ka Njerima kandi atari wenyine.
Kuba abagore bamwe bafite abagabo muri FDLR batangiye kujya kubareba bigaragaza ko abarwanyi ba FDLR bavugana n’imiryango yabo, Mvano akavuga ko bakwiye kubahamagara bagataha aho kuguma mu mashyamba no kuza guhungabanya umutekano, ahubwo bakaza kwiyubakira igihugu.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi bukaba buvuga ko abafashwe bashyikirijwe inzego z’abinjira n’abasohoka na polisi ngo ikurikirane ibyabo, naho abaturage bo biyemeje guhagarika abashaka kubahungabanyiriza umutekano, ibi bikaba byaratumye hari n’abarwanyi ba FDLR bahagarikwa n’abaturage.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Yes siridiyo ndakwemera mugushaka information
aho kubasanga yo se babahamagariye kuza maze maze tukiyubakire u rwanda. kandi ubu bafashwe bagahanwa wasanga bavunga ngo bararenganye. ntitugomba kwihanganira buri wese ukorana na bariya bajenosideri kuko aho badushyize sinakekaga ko twahivana none kubareka bakongera gusenya kwica ntibikoye kwihanganirwa
ahubwo bakwiye kubigisha bakaza mu Rwanda kuko ni amahoro naho ishyamba ntacyo rizabagezaho bazashaka guhungabanya umutekano w’igihugu ariko nabo ntibizaborohera kuko abasirikare bu Rwanda bahora biteguye gushakira umutekano igihugu kandi nabo bakomeze birindire umutekano uwo batazi bamutangaze hakiri kare.
ni mushikame duhashye iyo mitwe yitwaje intwaro